Dr. Ngirente yashimiye Kagame wongeye kumugirira icyizere
Nyuma yo kongera kumugira Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wongeye kumugirira icyizere.
Minisitiri Dr. Ngirente, mu butumwa yashyize kuri X, yamwijeje gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.
Minisitiri Dr. Ngirente yagize ati: “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda”.
Dr. Ngirente Edouard yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ya 2024/2029, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu.
Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda mu birori byabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Kanama 2024.
Ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, nibwo byatangajwe ko Dr. Ngirente yagizwe Minisitiri w’Intebe, binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryasomewe kuri Televiziyo Rwanda.
Perezida Kagame yaherukaga guca amarenga ko azakomeza gukorana na Dr. Ngirente Edouard nka Minisitiri w’Intebe.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Paul Kagame yasabye ibihumbi by’abari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke ku wa 11 Nyakanga 2024, gukomeza gushyigikira Minisitiri w’Intebe na we uhakomoka kugira ngo ibikorwa by’iterambere bagezwaho bizakomeze kwihutishwa.
Dr. Ngirente Edouard ni Minisitiri w’Intebe wa gatandatu w’u Rwanda. Mu gihe yasoza manda y’imyaka itanu, azaba ari we umaze igihe kirekire kuri iyi ntebe, akuyeho agahigo gafitwe na Bernard Makuza wayicayeho imyaka 11 n’amezi atandatu.
Dr Ngirente amaze imyaka isaga irindwi ari Minisitiri w’Intebe kuko uyu mwanya yawugiyeho bwa mbere tariki 30 Kanama 2017.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yari Umukozi muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa ashinzwe ibihugu 20. Yanabaye Umujyanama Mukuru. Yanabaye umukozi wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.
Dr. Ngirente Edouard ni inzobere mu by’Ubukungu bushingiye ku Buhinzi, afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).
Amashuri abanza yayize ku Ishuri rya Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba mbere yo kujya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|