Dr. Ngirente yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe

Nyuma yo kongera kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatatu Dr. Edouard Ngirente, yarahiriye izo nshingano.

Ni umuhango umaze kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024.

Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka