Dr. Musafiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yahererekanyije ububasha na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe

Ku Cyicaro Gikuru cya MINAGRI ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, Dr. Ildephonse Musafiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yahererekanyije ububasha na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, uheruka kumusimbura.

Dr. Musafiri wari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, yahererekanyije ububasha na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe
Dr. Musafiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yahererekanyije ububasha na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Asimbuye Dr. Ildephonse Musafiri wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 2 Werurwe 2023, akaba yari yasimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.

Inama y’Abaminsitiri yateranye tariki 18 Ukwakira 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Marc Cyubahiro Bagabe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Bombi basinya ihererekanyabubasha
Bombi basinya ihererekanyabubasha

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagiye kuyobora RICA nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Muri Mata 2018 nibwo itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Abayobozi bane b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), birukanywe burundu mu kazi, bakaba barimo Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka n’amezi atatu ku buyobozi bwa RAB.

Icyo gihe kandi Dr Daphrose Gahakwa, wari wungirije Dr Cyubahiro Bagabe na we yirukanywe burundu ku mirimo ye.

Nyuma yo guhererekanya ububasha, bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo guhererekanya ububasha, bafashe ifoto y’urwibutso

Muri Mutarama 2018 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari yahagaritse ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe asimbuzwa by’agateganyo Dr Patrick Karangwa wari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo.

Dr Bagabe akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru wa RAB nyuma y’igihe yari amaze ari Umuyobozi w’Ikigo gitsura Ubuziranenge, RSB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka