Dr. Kayihura Muganga Didas atorewe kuba Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Nyuma y’igihe yari amaze ayobora Njyanama y’Umujyi wa Kigali by’agateganyo, Dr. Kayihura Muganga Didas amaze gutorerwa bidasubirwaho umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Dr. Kayihura Muganga Didas, Perezida wa Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Dr. Kayihura Muganga Didas, Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Uretse Perezida wa Njyanama watowe, Nishimwe Marie Grace na we yatorewe kuba Visi Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali hamwe na Dr. Mpabwanamaguru Merard watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo.

Dr. Kayihura watorewe kuyobora Njyanama y’Umujyi wa Kigali ni umunyamategeko w’umwuga kuko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’amategeko, akaba yaragiye akorana n’ibigo bitandukanye nk’umujyanama ndetse n’umuhuza mu bijyanye n’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr. Kayihura yavuze ko imigabo n’imigambi azanye irimo kwihutisha iterambere ry’Umujyi wa Kigali bibanda cyane cyane mu kwihutisha itangwa rya serivisi.

Ati “Kwihutisha serivisi mu Mujyi wa Kigali yaba ari ibyo abaturage bawukeneyeho, yaba ari ibikorwa Umujyi wa Kigali ugomba kugeza ku baturage nka serivisi zijyanye n’imiturire, gutanga impushya hamwe n’ibikorwa remezo, kubikorera ku gihe kandi byaganiriweho igihe gikwiye kugira ngo imibereho y’abatuye Umujyi irusheho kunozwa”.

Dr. Kayihura yanasabye abajyanama barahiye uyu munsi, kwemera imikorere bagenzi babo bahisemo mbere.

Ati “Nabasabye ko bakwemera imikorere twari twarahisemo, imikorere yo kuvuga ko nta munsi wihariye witwa uwa kazi, nta munsi wihariye witwa uw’Inama Njyanama, nta n’amasaha runaka agomba kuba ay’Inama Njyanama. Ikigomba gushirwa imbere ni akazi, nta konji, nta weekend, nta masaha y’amanywa cyangwa ay’ijoro, kuko icy’ingezi ni uko tugomba gusoza inshingano zacu hatitawe ku masaha cyangwa umunsi”.

Nishimwe Marie Grace watorewe kuba Visi Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yagiye akora mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ubutaka yaba mu kigo cy’ubutaka no mu turere dutandukanye, akaba yabijeje umusanzu we mu bitekerezo bitandukanye by’umwihariko ibijyanye n’ubutaka.

Uwatorewe kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, afite Doctorat mu bijyanye n’imiturire aho yagiye akorana n’inzego zitandukanye ndetse akaba ari n’umwarimu muri kaminuza, ku buryo hari byinshi yitezweho mu bijyanye n’imiturire iganisha kw’iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Muri ayo matora hanarahiriyemo abajyanama bane ari bo batowemo visi Perezida wa Njyanama hamwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo.

Dr. Kayihura Muganga Didas, yari asanzwe ayobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali by’agateganyo guhera muri Mutarama 2020.

Amatora yitabiriwe n’inzego zirimo komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’izindi nzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka