Dr Gahakwa Daphrose arafunze
Yanditswe na
KT Editorial
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Dr Gahakwa Daphrose afunze, akaba akurikiranyweho ibyaha birimo na ruswa.

Dr Gahakwa Daphrose
Dr Gahakwa yahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo RAB giteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi.
Hari isoko ryo kuhira rya Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda bivugwa ko yaba yarahaye umukwe we mu buryo budakurikije amategeko ubwo yari umuyobozi muri RAB.
Muri 2018 nibwo Minisitiri w’Intebe yirukanye Gahakwa n’abandi bakozi batatu muri RAB, ubu Gahakwa Daphrose akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.
Dr Gahakwa Daphrose yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aba na Minisitiri w’Uburezi ndetse akaba yaranayoboye Kaminuza y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Natuze nyine ajye amenya ko icyenewabo kidakenewe mu rwa gasabo.ubundise hari ubumenyi yari afite mu byamasoko ya Leta.?
Indi fi nini ifatiwe Mu rushundura se ra
Bamureke ajye kwirebera abana numugabo , ibyisi se ko bidashira