Dr. Frank Habineza yikomye Njyanama y’Akarere ka Ngoma, asaba ko yose yegura

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu minsi 11 iri shyaka rimaze mu bikorwa byo kwiyamamaza, ryabangamiwe mu Karere ka Ngoma gusa.

DR Habineza yiyamamariza i Rubavu kuri Mahoko
DR Habineza yiyamamariza i Rubavu kuri Mahoko

Ishyaka Green Party ryiyamamarije mu Karere ka Ngoma tariki ya 24 Kamena 2024, ukaba wari umunsi wa gatatu w’ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza.

Mu kiganiro abayobozi b’ishyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, Dr. Frank Habineza yagarutse ku ishusho rusange y’ibikorwa byo kwiyamamaza, bigeze hagati.

Dr. Frank Habineza yavuze ko muri rusange ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye bisa n’ibigoranye, ariko ko muri iyi minsi bigeze hagati birimo kugenda neza.

Dr. Frank Habineza yikomye Njyanama y'Akarere ka Ngoma
Dr. Frank Habineza yikomye Njyanama y’Akarere ka Ngoma

Yagize ati “Kwiyamamaza twabitangiye bigoranye, ariko uko iminsi igenda bigenda bisobanuka kurushaho. Twatengushywe n’Akarere ka Ngoma gusa, ariko ahandi byagenze neza, n’ibyo twabonye bitadushimisha ntabwo twabitindaho”.

Muri aka Karere ka Ngoma, Ishyaka Green Party rinenga ko ku munsi ryahawe wo kwiyamamaza, ubuyobozi bw’Akarere bwirengagije nkana amabwiriza yose ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, butegura ibindi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse bunahategura inama itunguranye.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon Jean Claude Ntezimana
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon Jean Claude Ntezimana

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon Jean Claude Ntezimana, ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo, agira ati “Aho bitagenze neza, ni muri Ngoma, habayeho guhuza gahunda y’imitwe ibiri. Abandi na bo baje kwiyamamariza hafi y’ahantu twari turi, ndetse bashyiraho indangururamajwi zihamagarira abaturage kwitabira inama itunguranye kandi bari bazi ko uwo munsi twawusabye”.

Dr. Frank Habineza yavuze ko uku kubangamirwa bitabaye inshuro ya mbere kuri aka Karere, ndetse avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora nyir’izina nibirangira bazabikurikirana.

Mayor wa Rubavu Prosper Mulindwa ni we wakiriye Green Party muri Rubavu
Mayor wa Rubavu Prosper Mulindwa ni we wakiriye Green Party muri Rubavu

Ati “Akarere ka Ngoma wagira ngo harimo umuzimu. Si ubwa mbere! Ariko ntabwo bizahagararira aha, ni duhuguka tuzabikurikirana. Turifuza ko Inama Njyanama yose yegura ikavanwaho”.

Uretse mu Karere ka Ngoma kandi, no mu Karere ka Ngororero ubwo iri shyaka ryahiyamamarizaga, hagaragaye abaturage bari bitwaje ibirango by’indi mitwe ya politiki ndetse banaririmba indirimbo zayo.

Icyo gihe nabwo Umunyamabanga Mukuru wa Green Party Hon Jean Claude Ntezimana yavuze ko ari ibintu bidakwiye, ariko ko iyo barebye bikorwa n’abantu ku giti cyabo batatumwe n’iyo mitwe ya politiki.

Dr Frank Habineza yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Dr Frank Habineza yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Mu ri rusange iri shyaka rigaragaza ko rigereranyije no mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, kuri iyi nshuro ryarushijeho kunguka abarwanashyaka, kandi abaturage bakaba bararushijeho kurikunda no kwitabira kuza kumva imigabo n’imigambi yaryo.

Dr. Frank Habineza ati “Iyo dusuhuza abaturage ubona batwakirana urugwiro rukomeye cyane, iyo abaturage bambwira ngo turagukunda cyane, ni wowe, tuzagutora, […] ni ibintu bishimishije cyane”.

Dr Habineza yishimira uburyo abaturage basigaye bitabira ibikorwa by byo kwamamaza bitandukanye no hambere
Dr Habineza yishimira uburyo abaturage basigaye bitabira ibikorwa by byo kwamamaza bitandukanye no hambere

Akomeza agira ati “Ikindi nagarukaho, abaturage baza kutureba ni abaza bizanye kuko baza baje gukurikira ibikorwa byacu. Ntabwo bangana n’abandi, ariko icya ngombwa ni uko ubutumwa bwacu bugera kure”.

Kugeza ubu Ishyaka Green Party rimaze kuzenguruka mu turere 15, bikaba biteganyijwe ko mu minsi 11 isigaye rizagera no mu tundi turere 15 dusigaye.

Dr. Habineza amaze kuzenguruka uturere 15
Dr. Habineza amaze kuzenguruka uturere 15

Ibitekerezo   ( 4 )

NI ukuri aho tugeze Demokrasi iraganje mu Rwanda Abayobozi b’inzego zibanze bakomeze bafashe aamashyaka yose kwiyamamaza mu mutuzo no mudendezo nta kubangamirana ni yo nkingi ya Demokarasi u Rwanda rwahisemo

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Ibi ni ukwanduranya. Ngo Njyanama yegure!!

Janu yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Nibyiza ko Dr Frank avuga ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza birikujyenda neza. ark ntitwabura kunenga abo bayobozi bateguye ibikorwa ngo bibere ku kibuga cyari cyarasabwe na green party mu buryo butunguranye niba koko ar’ukuri. abanyarwanda turasobanutse tuzi guhitamo neza ukwiye kutuyobora, ninayo mpamvu ari byiza ko dutega amatwi abakandida bose bahawe uburenganzira na komisiyo yamatora(NEC) ngo binjire mubikorwa byo guhatana mu matora ya nyakubahwa perezida wa repubulika ndetse nabadepite

jean de yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Ariko ndumva inama njyanama irengana kuko gahunda yo kwiyamamaza itegurwa na Komisiyo y’Amatora. Sinumva impamvu Njyanama ibibazwa kuko uyu mwanzuro itigeze iwemeza.

Nabayo yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka