Dr. Diane Gashumba na Prof. Shyaka Anastase bagizwe ba Ambasaderi

Dr. Diane Gashumba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede, mu gihe Prof. Shyaka Anastaze yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.

Prof. Shyaka Anastaze (ibumoso) na Dr Diane Gashumba
Prof. Shyaka Anastaze (ibumoso) na Dr Diane Gashumba

Inshingano bahawe zasohotse mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, yateraniye muri Village Urugworo, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yari amaze umwaka n’amezi ane atagaragara mu nzego nkuru z’ubuyobozi nyuma y’uko ku itariki ya 14 Gashyantare 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye ubwegure bwe (Dr Diane Gashumba), aho yasimbuwe na Dr. Daniel Ngamije kuri izo nshingano.

Ni mu gihe Prof. Anastase Shyaka, yasimbuwe na Jean Marie Vianney Gatabazi ku nshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku itariki 15 Werurwe 2021, Gatabazi akaba yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Abandi bayobozi bashyizwe mu myana n’Inama y’Abaminisitiri ni Bwana James Gatera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Isiraheri, Bwana Michel Sebera wahawe inshingano za Minister Councilor muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bw’u Buhorandi, mu gihe Madame Winnie Ngamije yagizwe Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisiviri.

Inama y’Abaminisitiri kandi, yemeje ko Bwana Antoine Anfre, ahagararira igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu gihe Bwana Dragos Viorel Tigau ahagararira igihugu cya Romaniya mu Rwanda afite icyicari i Nairobi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dr Diane Gashumba Imana ikomeze ku mwagura ,ni umumama ukunda igihugu kandi akagikorera atizigamye.Tumwifurije amahirwe menshi mu mirimo mishya yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y,u Rwanda.

J.B yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Mwaramutse?none se Winnie Ngamije ni madame wa Dr Daniel Ngamije?

Twahirwa John yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka