Dr Biruta, Rosemary Mbabazi na Gen Kabarebe bakiriye Urubyiruko ruvuye i Burayi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, abayobozi bakuru b’Igihugu bakiriye Urubyiruko rw’Abanyarwanda rurenga 60 abenshi baturutse ku mugabane w’i Burayi, rukaba rwaje kwiga amateka yo kubohora u Rwanda n’ibyo rwagezeho muri iyi myaka 27 ishize.

Ni gahunda urwo rubyiruko rugize Umuryango FPR-Inkotanyi i Burayi ruvuga ko rwihaye (nta wabibasabye), mu rwego rwo kuzajya kugaragaza amateka n’Iterambere u Rwanda rugezeho, hanze aho biga cyangwa bakorera.

Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi (Chairman), Eric Ngabo, waje ayoboye urwo rubyiruko avuga ko baje kwirebera ukuri kw’ibivugwa ku Rwanda, aho ’kubwirwa ibinyoma n’abajenosideri’.

Ngabo yagize ati "Mu Bubiligi ni ho dufite rya shyirahamwe Jambo rigizwe n’abana b’abajenosideri bavuga ko Jenoside yabaye ariko n’Abahutu ngo bapfuye, urwo ni urujijo batera mu bantu rukagera no mu bana bacu bazima".

Ngabo avuga ko urubyiruko rwaje mu Rwanda ruzajya guhindura abagize Jambo ASBL kugira ngo ubutaha na bo bazaze mu Rwanda kwirebera ukuri, ’aho kubeshywa n’ababyeyi babo’.

Urwo rubyiruko rwahuriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho rugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Ministiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe nk’uko byatangarijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET).

Benshi muri urwo rubyiruko baturutse i Burayi, cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi, bakaba bazamara iminsi 10 mu Rwanda basura banaganira n’inzego zitandukanye zirimo urushinzwe Iterambere RDB.

Bagomba no gusura zimwe mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda, za pariki z’Igihugu n’ahandi hantu nyaburanga.

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta yahaye ikaze urwo rubyiruko avuga ko basanga Igihugu cyabo cyariyubatse kurusha byinshi mu bihugu bya Afurika byabayemo Intambara ariko ko nabo bafite uruhare mu gukomeza kubaka Igihugu cyabo aho kwifatanya n’abagoreka amateka cyangwa basebya Ubuyobozi.

Dr Biruta ati "Murabizi ko ku mbuga nkoranyambaga hari abagoreka amateka y’iki gihugu bagasebya n’Ubuyobozi bwacyo, ariko nk’Abanyarwanda mugomba gusigasira indangagaciro mugahangana n’abo bantu".

Kuri uyu munsi wa gatatu w’uruzinduko, urwo rubyiruko rwasuye Ingoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu iri ku Nteko Ishinga Amategeko mbere yo kuganira n’Abayobozi bakuru.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru(wari umunsi wa mbere w’uruzinduko rwabo), urwo rubyiruko rwari rwasuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, ejo bakaba barasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka