Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko

Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, kuva ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, asimbura Rosemary Mbabazi.

Dr Abdallah Utumatwishima
Dr Abdallah Utumatwishima

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, iya 111 n’iya 112, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yagize Dr Abdallah Utumatwishima Minisitiri w’Urubyiruko.

Dr Utumatwishima Abdallah, wagizwe Minisitiri w’urubyiruko yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana.

Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, akaba yarigeze no kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Perezida Kagame yashyizeho na ba Ambasaderi bashya barimo Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, asimbuye Aissa Kirabo Kakira wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, akaba yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, asimbuye Wellars Gasamagera wagiye kuri uyu mwanya guhera muri Nyakanga 2019.

Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi nyuma y’igihe gito yirukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, akaba asimbuye Dr Sebashongore Dieudonné.

Dr Richard Masozera wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yahawe inshingano muri Repubulika ya Tchèque. Ni Ambasade nshya igiye kuvuka kuko ubusanzwe uwari ufite izi nshingano, yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.

Nkubito Manzi Bakuramutsa we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea, asimbuye Yasmin D. Amri Sued wagiye kuri izi nshingano mu 2019.

Nkubito ni we washinze ikigo gitanga serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga cya ITi Africa. Yakoze mu nzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ashinzwe ikoranabuhanga.

Eugene Segore Kayihura wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yagizwe Ambasaderi muri Arabie Saoudite.

Emmanuel Hategeka we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe Fatou Harerimana wigeze kumara igihe kinini ari Umusenateri yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Sheikh Abdul Karim Harerimana we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, imwe muri Ambasade nshya u Rwanda rwungutse.

Martin Ngoga we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya asimbuye Masozera. Ngoga yari aherutse gusoza inshingano nk’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba.

John Mirenge wigeze kuyobora RwandAir ubu akaba yari Umuyobozi wa Prime Insurance ltd, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu bandi bahawe inshingano, ni Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika na Mauro De Lorenzo wagizwe Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Muri RDB, Nelly Mukazayire yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).

Yasimbuwe na Janet Karemera wari umwungirije, mu gihe Candy Basomingera wakoraga mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri RCB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka