Dore zimwe mu ngaruka zigera ku mwana wapimwe Ibizamini Ndagasano ‘ADN’

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko igihe umubyeyi apimishije umwana we harebwa isano bafitanye “ADN” agasanga atari uwe bavuga ko bimugiraho ingaruka zirimo ihungabana ry’igihe kirekire ndetse umwana bishobora kumuviramo uburwayi bwo mu mutwe budakira.

Chantal Mudahogora umuhanga mu mitekerereze ya muntu (Psychologist) avuga ko ingaruka ari nyinshi ku mwana wakorewe ibizamini ndangasano (AND) kuko bimutera ihungabana rikomeye.

Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio Mudahogora yatangaje ko ingaruka zigera kuri uwo mwana ari ukutabasha kwakira kubura umubyeyi we wamubaga hafi mu buzima bwe bwa buri munsi, kutabasha kwihanganira kubura umubyeyi wamukundaga ndetse wamwitagaho, no kuba atakaje inkomoko (Identification).

Ati “ Ubundi abapima ADN bagombye kubikora ndetse bagatanga ibisubizo barebye no kungaruka bigira kuri uwo mwana kuko biba ari ibintu bitoroshye kwakira ku mwana ubwe ko atabyawe n’umuntu yafataga nk’umubyeyi we”.

Mudahogora avuga ko umwana muto kuko aba atari yamenya ubwenge ko bitamugiraho ingaruka kimwe n’umwana umaze kumenya ubwenge.

Ati “ Umwana mukuru we rwose umaze kugera mu bugimbi ku mwana w’umuhungu no mu bwangavu ku mwana w’umukobwa akenshi bituma ashobora kumva yiyanze ndetse agakurizamo kuba yakwanga kwiga, kwanga gukora ibikorwa byamufasha mu mibereho ye ndetse no kwanga abantu bose adasize na mama ndetse n’uwo yitaga Se”.

Izindi ngaruka ziba ku mwana zirimo kuba yakwishora mu biyobyabwenge, ndetse no muzindi ngeso mbi biruturutse kuri iryo hungabana aba yagize ritewe no gusanga atarabyawe n’umwe mu babyeyi bamureraga.

Irindi hungabana umwana agira rituruka cyane kutamenya inkomoko ye y’ukuri igihe umubyeyi we atamubwiye uwo bamubyaranye n’igihe mama w’umwana atabashije gukomeza kumurera.

Mudahogora avuga ko ikindi kintu gikomeye cyamutera ihungabana byaturuka ku cyemezo cyafashwe n’umugabo n’umugore cyo kuvana uwo mwana mu bandi akaba yajya kubaho ubuzima butarimo abo bavukana igihe bibaye ngombwa ko ava muri urwo rugo.

Ati “Hari igihe umugabo ashobora kureba ku nyungu z’abandi bana babyaranye n’umugore we ndetse akaba adashaka kubashakiramo undi mugore, akaba atanabasha kubarera wenyine agahitamo ko umugore aguma mu rugo ariko umwana agahabwa Se nyirizina umubyara, icyo gihe umwana arahungabana cyane kuko aba yinjijwe mu bundi buzima atabasha kwiyoboramo ndetse nta n’undi muntu ubasha kubimufashamo umuri hafi”.

Mudahogora atanga inama ko igihe abashakanye bemeje gukoresha ikizamini cya ADN babikora mu buryo butabangamira imikurire y’umwana ndetse bakanabiganiraho kugira ngo bamurinde iryo hungana ryose ryaturuka ku makuru yabwiwe ko atari umwana w’umwe mubo yitaga ababyeyi be.

Mudahogora avuga ko mu gihe cyo guhabwa ibisubizo ababyeyi bakwirinda kujyana n’abana babo ahubwo bo ubwabo bakabiganiraho ariko bakita cyane kukurinda ingaruka zigera kuri uwo mwana z’ako kanya kuko arizo zituma ahungabana cyane.
Umwana ashobora gukurizamo kwanga umuryango agakura adakunda abo bafitanye isano nyina ndetse akaba yakura yumva atazashaka umugabo kubera igikomere byaturutse kuri izo ngorane.

Amategeko avuga iki kuri gahunda yo gupima Isano hagati y’umwana n’umubyeyi
Me Gatari Salim Steven avuga ko amategeko yemerera umugabo gupimisha umwana igihe atizeye ko ari uwe.

Ati “Igihe umwe mu bashakanye akeka ko mugenzi we yamuciye inyuma ashobora gutanga ikirego agamije gushaka ikimenyetso cyibatandukanya, icyo gihe rero asaba urukiko gupimisha AND hanyuma akabona ikimenyetso”.

Me Gatari avuga ko ingaruka ari nyinshi kuko usanga abagize umuryango batekereza gupimisha umwana usanga n’ubundi baba basanzwe bafitanye amakimbirane ndetse batanizerana.

Ku ngaruka bitera mu muryango Gatari avuga ko byakabaye byiza igihe ababyeyi bumvikanye uko bikorwa hagati yabo bidakomerekeje umwana ndetse bidateje umwuka mubi mumuryango.

Ati “ Kubera ingaruka ziba kuri uwo mwana kubwanjye numva babiganira ho bagakomeza kurera uwo mwana mu rwego rwo kwirinda ibibazo byose byaza nyuma yo kuvana uwo mwana mu muryango n’izindi ngaruka zaterwa no kubimubwira”.
Ababyeyi batandukanye batanze ibitekerezo kuri iki gikorwa cyo gupima ADN umwana.

Mugabekazi Esperence avuga ko ubundi iki gikorwa cyagakozwe n’abantu babyaranye ariko batabana kugira ngo umugabo wamuteye inda yizere neza ko uwo mwana ari uwe koko.

Ati “ Nsanga abantu babana barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi nta makimbirane bafitanye badakwiye kujya gupimisha abana babo igihe bizeye bombi ko bababyaranye n’igihe basanze umwana ariuwabo kuko bigaragaza ikizere gike bafitanye”.

Ati “ Jyewe umugabo wanjye aramutse agiye gupimisha umwana agasanga ari uwe byantera igikomere cy’uko atanyizera kuko yaba yabikoze kubera ikizere gike amfitiye, gusa numva byajya bikorwa n’imiryango yabisabwe n’inkiko gusa aho kujya ababyeyi ubwabo babikora ntawabibategetse kubera gukekana no kutizerana”.

Imibare ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), igaragaza ko mu 2022/23, abagabo 780 bakoresheje ibizamini sanomuzi bizwi nka DNA, bashaka kumenya koko ko abana bafite ari ababo.

Ni imibare igaragaza ko abagabo bajya gukoresha ibizamini bya DNA bashaka kumenya ko abana ari ababo biyongereye cyane mu myaka itanu ishize, kuko mu mwaka wabanje wa 2021/22 bari 599, bavuye kuri 424 bariho mu 2020/21 ndetse na 246 mu 2019/20.

Kuva ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza kuwa 30 Kamena 2019, abagabo 198 ari bo bakoresheje ibizamini bya DNA bashaka kwizera ko abana babyaranye n’abagore babo ari ababo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ADN Nijye muri services umubyeyi ahererwa kwa muganga akimara kubyara. Umwana asohoke kwa muganga hazwi se Nyawe yewe abe ar na we umuha izina. Hanyuma ADN y’umuntu urengeje imyaka2, hashyirweho igiciro kiri hejuru ya 5million, Ibi bizatuma ADN ziri kwica imitima zishira, kdi ingaruka mbi z’ibipimo zizaba nkeya kuko abagore batazongera kwemera kuvanga ama copy. N’aho bibaye ntibizakomeretsa umwana kuko azamenya ubwenge yisanga kwa se nta se!

Ineza yanditse ku itariki ya: 2-08-2023  →  Musubize

ADN Nijye muri services umubyeyi ahererwa kwa muganga akimara kubyara. Umwana asohoke kwa muganga hazwi se Nyawe yewe abe ar na we umuha izina. Hanyuma ADN y’umuntu urengeje imyaka2, hashyirweho igiciro kiri hejuru ya 5million, Ibi bizatuma ADN ziri kwica imitima zishira, kdi ingaruka mbi z’ibipimo zizaba nkeya kuko abagore batazongera kwemera kuvanga ama copy. N’aho bibaye ntibizakomeretsa umwana kuko azamenya ubwenge yisanga kwa se nta se!

Ineza yanditse ku itariki ya: 2-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka