Dore urutonde rw’abayobozi b’u Rwanda barindwa n’ingabo z’umutwe w’aba GP

Abatari bake bazi ko abasirikare bari mu mutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru z’Igihugu, bazwi nk’aba GP (Republican Guard/ Garde Republicain), bafite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu (Perezida) gusa.

Ibi ariko siko bimeze. Nk’uko izina ribivuga, aba GP ni umutwe w’abasirikare ushinzwe kurinda inzego nkuru z’Igihugu n’izindi nshingano zishobora kwiyongera kuri izo.

Mu Igazeti ya Leta yo ku wa 27/08/2025, Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by’ingabo z’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 26, hagaragaramo inshingano z’uwo mutwe w’abasirikare ukundwa n’abatari bake mu Banyarwanda.

Bawukundira ko wiganjemo abasore bafite igihagararo n’ibigango bituma buri wese aba yifuza guhora abareba by’umwihariko igihe bari mu kazi kubera ukuntu baberwa n’imyambaro yabo, hakiyongeraho umuhate, umurava, umwete n’ubuhanga bakorana inshingano zabo.

Uretse Perezida wa Repubulika n’umuryango we wa hafi, uyu mutwe ushinzwe kurinda abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe, Abakuru b’ibihugu by’amahanga n’aba Guverinoma basuye Igihugu. ‘

Banafite inshingano zo kurinda Perezida wa Repubulika watowe utaratangira imirimo n’umuryango we wa hafi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ucyuye igihe n’umuryango we wa hafi.

Uyu mutwe kandi urinda Perezida wa Sena ucyuye igihe, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe, Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Kuri aba bayobozi bandi bacyuye igihe habaye impinduka ugereranyije n’itegeko rya 2012, aho ryabageneraga kurindwa umwaka wose.

Itegeko rigena ko uyu mutwe kandi urinda undi muntu wagenwa n’umugaba mukuru w’ingabo ndetse n’ibikorwa remezo by’ingenzi n’ahandi hagenwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Ugomba no gukora izindi nshingano wahabwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Uyu mutwe uyoborwa na Komanda w’Umutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru z’Igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka