Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM) yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022, usibye gutera ikimwaro abanzi b’u Rwanda batifiuzaga ko ruyakira, yanasize rukuyemo umusaruro ushimishije mu nzego nyinshi, binyuze mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango mpuzamahanga.
Ni ibiganiro byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ibikorwa n’imishinga mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima n’umubano mu bya politike hagati y’u Rwanda n’amahanga.
Umusaruro wa CHOGM 2022 ku Rwanda ukubiye mu bikorwa umunani bikurikira:
Gushyira ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa uruganda ruzakora inkingo i Kigali
Ku munsi wa kabiri w’inama (23 Kamena 2022), Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye inama, yayoboye umuhango wo gukubita igitiyo (gushyira ibuye ry’ifatizo) aharimo kubakwa uruganda rukora inkingo mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Ni uruganda rw’Ikigo cy’Abadage kitwa BioNTech, kabuhariwe mu bijyanye no gukora imiti, mu Rwanda rukazatunganya inkingo za Covid-19, iza Malariya n’iz’igituntu.
Gushyira ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa umuturirwa w’ubucuruzi, Kigali Financial Square
Umukuru w’Igihugu yanashyize ibuye ry’ifatizo mu kibanza cy’inyubako y’ubucuruzi ya ‘Kigali Financial Square’, irimo kubakwa na Equity Group. Ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Kenya gifite n’ishami rya banki yacyo mu Rwanda (Equity Bank Rwanda Limited).
Ni umushinga witezweho kumara imyaka ibiri uhereye igihe washyiriweho ibuye ry’ifatizo (23 Kamena 2022), ukazasiga wubatse imiturirwa ibiri iteye kimwe (twin tower) y’amagorofa 20 harimo amacumbi, hoteli, ibyumba byo gukorerwamo akazi, ubucuruzi n’ibindi. Umushinga uzarangira utwaye miliyoni 100$ (asaga miliyari 100Frw).
Hemejwe ko Perezida wa FIFA azatorerwa i Kigali
Ubwo inama ya cya CHOGM yaberaga mu Rwanda, Akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kemeje ko Inama ya 73 ya FIFA izabera i Kigali ku itariki 16 Werurwe 2023, ikazanatorerwamo Perezida mushya w’iryo shyirahamwe.
Uyu mwanzuro wafashwe ku itariki 30 Werurwe 2022, mu nama yahuje Perezida wa FIFA, Giovanni Vincenzo Infantino n’Abayobozi bahagarariye Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru uko ari esheshatu ku Isi.
U Rwanda rwahawe kwakira iyi nama nk’igihugu kimaze kwerekana ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga zo ku rwego rwo hejuru.
Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Air Canada na RwandAir
Tariki 25 Kamena 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Canada zashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ingendo zo mu kirere, hifashishijwe indege za RwandaAir n’iza Air Canada.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Canada Mélanie Joly.
Icyo gihe kandi ni nabwo Leta ya Canada yemeje ko ifite gahunda yo gufungura ambasade mu Rwanda n’icyicaro cya Ambasaderi mu Mujyi wa Kigali. Minisitiri Mélanie Joly yanavuze ko Canada izohereza uzayihagararira mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ku cyicaro cyawo i Addis Ababa muri Ethiopia.
Gushyiraho Ishuri rya Commonwealth mu Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ibigo DLA Piper na FTI yo gushyiraho ishuri rya Commonwealth. Intego y’iryo shuri ni ukuzamura urwego rw’ubwumvikane n’imiyoborere muri uwo muryango, kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari bizarusheho kugenda neza hagati y’abanyamuryango.
Amasezerano yo gushyiraho iryo shuri yashyizweho umukono ku wa 22 Kamena 2022; rikaba ryitezweho gutanga ubumenyi bw’ingenzi ku bayobozi b’ejo hazaza mu nzego za Leta n’iz’abigenga.
Amasezerano y’ubufatanye mu bukerarugendo hagati y’u Rwanda na Jamaica
Hasigaye umunsi umwe ngo CHOGM 2022 irangire, u Rwanda na Jamaica byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bukerarugendo, akazashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Jamaica ifatanyije na sosiyete y’ubwikorezi bw’indege ya RwandAir, kugira ngo irebe uko yatangira gukora ingendo hagati ya Kigali na Kingston.
Aya masezerano yaje akurikira uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica muri Mata 2022. Icyo gihe u Rwanda na Jamaica bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye arimo ajyanye n’imikoranire mu bya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.
Perezida Kagame yavuze ko ayo masezerano azatsura umubano w’u Rwanda na Jamaica nta zindi nzira bigombye kunyuramo.
Ishoramari hagati y’u Rwanda na Barbados
Igihugu cya Barbados nacyo kitabiriye CHOGM ya 2022 mu Rwanda, hanyuma ikigo cyabo gishinzwe iterambere ry’ubukungu (Invest Barbados) kigirana ibiganiro n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB), impande zombi zisezerana guteze imbere no gushyira mu bikorwa ishoramari ry’abikorera.
Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi na Kaye-Anne Greenidge uyobora Invest Barbados. Ibikorwa biteganyijwe muri ayo masezerano birimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi no kubyohereza ku masoko mpuzamahanga, ubukerarugendo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi na serivisi z’imari.
U Rwanda na Zambia byasezeranye guteza imbere ubuhinzi
Mu ntangiriro za CHOGM, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi ari hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’iterambere cya Zambia (ZDA), Albert Halwampa, bashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubufatanye mu buhinzi hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yaje akurikira ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema muri Mata 2022, bakiyemeza guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwahacanye umucyo mu mpande zose
Inama ya CHOGM ya 26 yagombaga kuba yarabaye mu 2020 ariko yasubitswe ubugira kabiri; kubera icyorezo cya Covid-19, ari nako abanzi b’u Rwanda bakomezaga gushaka kuyibangamira kubera ipfunwe, ariko ruranga ruhacana umucyo mu mpande zose, ari mu kwakira abashyitsi, mu mutekano, mu isuku no mu myidagaduro dore ko abashyitsi bagize n’igihe cyo kwitabira ibitaramo na siporo rusange.
Inama ya CHOGM yagiye kuba mu Rwanda hamaze gutunganywa imihanda 9 mishya irimo uwa Sonatube-Gahanga, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abaturarwanda n’abashyitsi bifuzaga gutembera.
Inama yitabiriwe n’abantu barenga 4,000 barimo abanyacyubahiro bakomeye ku rwego rw’Isi batashye baseta ibirenge, kubera uburyo bakiriwe n’uko basanze u Rwanda ruteye imbere kandi rutekanye impande zose.
Mu banyacyubahiro bitabiriye CHOGM 2022, harimo Igikomangoma Charles wa Wales n’uwo bashakanye, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma biri mu muryango ugizwe n’ibihugu 56, nyuma y’uko Gabon na Togo byinjiriyemo i Kigali mu nama ya 26 yari ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
U Rwanda rwemerewe kwinjira muri Commonwealth mu 2009, ruba igihugu cya kabiri cyakiriye inama ya CHOGM ku mugabane wa Afurika nyuma ya Uganda yayakiriye mu 2007.
Igihugu kibereyemo inama ya CHOGM ni nacyo kijya ku buyobozi bw’umuryango mu gihe cy’imyaka ibiri, indi nama ikabona guterana.
Iya 2022 yateranye ku nsanganyamatsiko yo guharanira ahazaza habereye buri wese binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya n’iterambere. Inama yarangiye abakuru b’Ibihugu bemeje ko umwaka wa 2023 ari umwaka wahariwe urubyiruko, bikazahurirana n’isabukuru y’imyaka 50 ishize hagiyeho gahunda y’Urubyiruko muri Commonwealth.
CHOGM itaha iteganyijwe kubera muri Samoa muri 2024.
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
- #CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 23 Kamena 2022 i Kigali
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|