Dore uko wakwikorera umugati nta Furu

Hari abantu bakunda imigati ariko rimwe na rimwe bakayirya ibahenze kandi nyamara bashobora kuyikorera. Abandi bakakubwira ko bifuza kuyikorera ariko bagakomwa mu nkokora no kutagira ifuru. Dore uko wakora umugati iwawe mu rugo bitagusabye kugura ifuru.

1. Fata bol (Agasorori) ushyiremo igi urikubite rinoge
2. Shyiramo amata y’akazuyazi igice cy’agakombe
3. Shyiramo amavuta ibiyiko 2 binini cyangwa bleu band wayagije uvange neza
4. Shyiramo umusemburo wa pakmaya utuyiko 2 duto uvange binoge, pfundikira iminota 10
5. Ufate akandi kabole cyangwa agasorori ko guteguriramo pate, shyiramo ifarine udukombe 2
6. Shyiramo isukari ibiyiko 2 binini, umunyu agace k’akayiko gato uvange .

7. Suka rwa ruvange muri ya farine ugende uvanga hanyuma uponde pate yawe neza inoge, ugenda ushyiraho utuvuta kugira ngo itagufataho
8. Shyira muri ka gasorori, usigeho utuvuta hejuru upfundikire, utereke ahantu hashyushye bimare isaha 1
9. Wongere uponde hanyuma ushyire ku mufuniko w’isafuriya wasizeho utuvuta impande zose, ushyireho n’agafarine hejuru. Ubumbe umugati wawe uwuha forme ushaka ugenda urambika kuri wa mufuniko.

10. Fata igi rimwe n’amata makeya uvange binoge hanyuma usige kuri ya migati ukoresheje uburoso bwabigenewe (ushobora gukoresha bumwe ba mucoma bakoresha basiga inyama)
11. Fata umucanga ushyire mu isafuriya nini, ushyiremo agashyiga kamwe bashyira hejuru kuri gaz ya 6 kg cga utubuye duto utwifashishe nk’udushyiga. Terekamo wa mufuniko uriho imigati.

Iyo safuriya uyipfundikize undi mufuniko hejuru ushyireho amakara uvanye ku mbabura yafashwe neza. Hanyuma utereke ku muriro muke ku mbabura wagabanyijeho ya makara. Ubushyuhe bwo hasi n’ubwo hejuru nibwo buhisha umugati mu minota 30 gusa.

Muryoherwe!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka