Dore uko wacecekesha kashi pawa irimo kugusakuriza
Hari kashi pawa(cash power) zisakuza cyane iyo hasigayemo amayinite make y’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bibangamira abantu bikanababuza gusinzira.

Ikigo gishinzwe Ingufu(REG) kigira inama abantu, gukanda umubare 812 hanyuma ukemeza nk’uko ifoto ibigaragaza, rya jwi ryasakuzaga rihita rigenda.
Uwitwa Ntirushwa utuye ku Gisozi avuga ko hari igihe kashi pawa ibabangamira bakagera ubwo bacomora intsinga z’umuriro zijyamo, bakayica mu gihe baba batarabona amafaranga yo kugura undi muriro.
Ntirushwa agira ati "Kashi pawa hari ubwo igeraho ikabuza n’abana gusinzira, bikaba ngombwa ko ducomora intsinga."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|