Dore uko imfungwa n’abagororwa bakurikiranwa mu kwirinda Covid-19

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko mu rwego rwo kurushaho kurwanya Covid-19 muri za gereza, imfungwa n’abagororwa bakurikiranwa cyane kandi bagasabwa kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda icyo cyorezo.

Muri Nzeri umwaka ushize hagiye humvikana inkuru zinyuranye zavugaga ko muri za gereza zitandukanye mu Rwanda, hagaragaye imfugwa n’abagororwa banduye Covid-19, hakaba hari n’impungenge ko ishobora kwibasira benshi bitewe n’uko baba bari hamwe begeranye.

Ibyo RCS ihagurukira iki kibazo abagaragayeho ubwandu bitabwaho baranakira, batangira gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Gakwaya Pelly, avuga ko aho imfungwa n’abagororwa baba bari basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko n’abandi Banyarwanda babisabwa, ariko kandi hakaba n’umwihariko ku bafite intege nke.

Ati “Ikindi twakoze kugira ngo turusheho kwirinda, ni uko abantu babanyantege nke, barwaye indwara zidakira twabashyiriyeho umwihariko utari akato, kuko hari n’abaganga dufite birirwa bajya kubareba, by’umwihariko tubasaba ko aho bidagadurira birinda gukoranaho na bariya bandi”.

RCS ivuga ko uretse kuba abanyantege nke ndetse n’abandi bafite indwara zidakira bagira umwihariko mu kubakurikirana, n’abandi bose muri gereza basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

SSP Uwera avuga ko abandi bakurikiranwa cyane ari ba bandi bagira imirimo bajya gukora hanze kugira ngo hirindwe ko bashobora kuba bakwanduza abo basize.

Ati “Urabona nk’imirimo rusange nk’uko natwe tuyifite, hari ba bandi basabwa guhura n’abantu baba hanze y’igipangu, abongabo na bo dushyiraho gahunda uko asohotse, icyo dukora barapimwa kugira ngo adasubira mu gipangu akaba yakwanduza abandi, kuko iyi Covid urabibona ntabwo twamenya ngo yaturutse he cyangwa ni nde wayizanye. Mu buryo bwo kwirinda rero wa muntu ntashobora gusubira mu gipangu muganga atamupimye ngo amenye uko ameze”.

Ikindi ni uko imfungwa n’abagororwa bashya bazanwa gufungwa, ngo hari ahantu hagenwe ku buryo babanza gupimwa, uwo basanze afite ubwandu akajya ukwe n’abandi batabusanganywe bagahabwa akato k’iminsi 14, nyuma yayo bakongera gupimwa basanga ari bazima bakabona gusanga abandi.

Bakingiwe Covid-19
Bakingiwe Covid-19

Leta yongereye ingengo y’imari y’amafunguro ku buryo uramutse agaragayeho Covid-19 ajyanwa ahabugenewe akitabwaho ku buryo bw’umwihariko kugeza igihe akiriye, akabona gusubizwa mu bandi.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, abakora ibyaha bakurikiranwa nk’uko bisanzwe.

Imfungwa n’abagororwa zose zagaragayeho Covid-19 zarakize zisubizwa mu bandi, uretse umwe nawe utarembye bategereje ko akira agasubizwa mu bandi.

Mu Rwanda muri gereza habarirwa imfungwa n’abagororwa 79,319 zirimo abagabo 74,070 mu gihe abagore ari 5,249.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kubitaho kuko baragororwa igihe cyagera bakagaruka mu muryango.Gusa RCS ibafashe bongererwe uburyo bwo kuvugana n’imiryango basize inyuma.Birakorwa ariko utunota bahabwa ni duke!Mwabirebaho.Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka