Dore uko icupa rya PRIMUS ryagiye rihinduka 1959 – 2024

Inzoga isembuye ya PRIMUS yatangiye gukorwa n’Uruganda rwa Brasseries, Limonaderies et Malteries SARL (BRALIMA) guhera mu 1923, mu mujyi wa Léopoldville mu cyahoze ari Congo Bélge ku bukoloni bw’Ababiligi, nyuma gihinduka Zaire nyuma y’ubwigenge. Ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyo gihe u Rwanda n’u Burundi nabyo byari bikiri mu bukoloni bw’Ababiligi, ari yo mpamvu muri ibi bihugu naho hashyizwe amashami y’urwo ruganda, mu Rwanda barwita Brasseries et Limonaderies du Rwanda (BRALIRWA), mu Burundi barwita Brasseries et Limonaderies du Burundi (BRARUDI).

Uruganda rwa BRALIRWA rwatashywe ku mugaragaro n’Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1959, kuva ubwo PRIMUS itangira gukorerwa ku Gisenyi. Yatangiye iri mu icupa rirerire ririho ikarita y’igihugu cya Congo Bélge kuko bari bataratangira kuzana ay’u Rwanda.

Uruganda rwa BRALIMA rumaze kwegukanwa na sosiyete yo mu Buholandi Heineken International mu 1986, ni bwo mu Rwanda hatangiye kugaragara icupa noneho ririho ikirango cyihariye ku Rwanda kandi ritandukanye n’irya mbere PRIMUS igitangira kwengwa mu 1932.

Mu myaka yakurikiyeho, nta zindi mpinduka nyinshi zabayeho ku ruhande rw’u Rwanda usibye guhindura ibirango no kongeraho amazina y’Ikinyarwanda (Karahanyuze na Gahuzamiryango) kugira ngo PRIMUS irusheho gukundwa n’abanyagihugu.

Izindi mpinduka mu miterere y’icupa zabayeho bitewe n’ubundi bwoko bwa PRIMUS BRALIRWA yagendaga ishyira ku isoko. Ugero nko mu 2007 haje PRIMUS ntoya bayita Peti Pirimusi, hanyuma mu 2013 haza iriganiye bayihimba Knowless bitewe nuko yaje mu gihe umuhanzikazi Butera Knowless yari amaze kwegukana irushanwa rya PRIMUS Guma Guma.

Izo nzoga zombi zaje mu masura mashya, ariko na ya yindi yo mu 1986 igumaho hagahinduka gusa ibirango n’imipfundikizo, ariko Peti Pirimusi yo yageze aho isimburwa na Knowless iriganiye iboneka mu tubari duciriritse, n’intoya iboneka mu mahoteli akomeye.

Hagati aho hari n’ubundi bwoko bwa PRIMUS uruganda rwagerageje gukora mu bihe bitandukanye, ariko nazo ntizatinze ku isoko. Muri zo twavuga nka PRIMUS Icyuzuzo, PRIMUS Citron n’indi yitwa BRALIRWA Huza, ariko zose nta n’imwe ikigaragara ku ishusho iriho ibinyobwa byose bya BRALIRWA.

Mu 1986 PRIMUS nini yaguraga 83FRW, uyu munsi igeze ku 1200FRW mu tubari duciriritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Primus uko ayo macupa yagendaga ahunduka ni nako imisemburo na gaze byayibagamo nabyo byahindukaga Brarirwa nireke ubucuruzi cyane igarure umwimereri wa Primus yo muri iryo cupa ryo 1986 twongere twumve icyanga cya primus nibashaka bayishyire ku 5k yagurwa kd yakwigarurira isoko ryu Rwanda

Aime yanditse ku itariki ya: 15-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka