Dore uko i Kigali binjiye mu mwaka mushya wa 2024 (Amafoto+Video)

Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali itariki ya nyuma ya 2023 ari yo 31 Ukuboza bahisemo kuyisoreza mu bice bitandukanye byawo byari byateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwinjira mu wundi mwaka bari hamwe bishimiye ko urangiye, bawushoje amahoro, bakaba binjiye mu wundi.

Mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro zo ku wa 31 Ukuboza 2023, Abanyakigali benshi bari mu mihanda berekeza mu bice bitandukanye byari byateguriwe kuberamo ibirori bizwi nko kurasa umwaka.

Uretse abari bahisemo kuwusoreza mu nsengero na Kiliziya biragiza Imana, abandi benshi cyane bahisemo kuwusoreza ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali hari hateguriwe kurasira umwaka.

Kuri KCC ni hamwe mu hahurira abantu benshi mu birori byo kurasa umwaka
Kuri KCC ni hamwe mu hahurira abantu benshi mu birori byo kurasa umwaka

Aho Kigali Today yabashije kwerekeza kuri Kigali Convention Centre (KCC), nibura saa tanu n’igice ahagenewe guparikwa imodoka hose mu nkengero z’iyo nyubako hari hamaze kuzura, mu gihe mu mihanda ho abantu bari benshi berekeza kuri iyi nyubako.

Ku isaha y’isaa tanu n’iminota 40 z’ijoro abiganjemo urubyiruko bari bamaze kuzura ahari hateguriwe kurasirwa ibishashi by’umuriro bizwi nka ‘fireworks’ bibinjiza mu mwaka mushya wa 2024 ari na ko bafite morale yo ku rwego rwo hejuru.

Ubwo ni na ko byahaga akazi katoroshye inzego z’umutekano ziyushye akuya ngo icyo gikorwa kibashye kugenda neza.

Buri wese yashakaga gucyura urwibutso rw'amafoto na videwo
Buri wese yashakaga gucyura urwibutso rw’amafoto na videwo

Ubwo umwaka wa 2024 wari umaze kwiyandika ahari hateguwe mu kirere, ibishashi bigatangira guturitswa, imbaga yari iteraniye kuri KCC yaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe abenshi banacinya akadiho mu mbyino zinyuranye.

Imwe mu ndirimbo zabyinwe cyane n’abiganjemo urubyiruko ni izo kwamamaza Umukuru w’Igihugu mu matora ataha aho baririmbaga bati: “Tuzamutora” abandi bati: “Muzehe wacu ni wowe”.

Uwineza Claire ufite imyaka 20 waturutse mu Bugesera waganiriye na Kigali Today nyuma y’iki gikorwa, yagize ati: “Ndashima Imana kuko ni ubwa mbere mbonye barasa umwaka. Urabona ko ari urubyiruko rwiganje hano Imana izadushoboze uyu mwaka tuwurangize neza”.

Undi witwa Temistocles we yagize ati: “Nishimiye kuba naje hano gusoza umwaka. Umwaka wa 2023 nagiye mpanga gahunda zimwe ntizigende neza, ariko nizeye ko uyu mwaka wa 2024 ibitaragenze neza ngomba kubishyira ku murongo”.

Umujyi wa Kigali uyu mwaka wari wateguye ahantu hatandatu ho guturikiriza ibishashi by’umuriro ari ho ku musozi wa ‘Mont Kigali’ mu Karere ka Gasabo, kuri Canal Olympia i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, kuri Kigali Convention Centre ndetse no kuri Kigali Serena Hotel mu Karere ka Nyarugenge.

Abenshi mu bari baje kuri Kigali Convention Centre (KCC) biganjemo urubyiruko, bamwe bakaba bakiri no mu biruhuko muri iyi minsi. Nyuma yo kurasa umwaka, bagaragazaga ko bagikeneye umwanya wo kwidagadura babyina umuziki, ku buryo ubutaha baramutse bashyiriweho uburyo bwo gukomereza aha hantu bidagadura byarushaho kubashimisha.

Reba uko byari byifashe muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera & Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uko umwaka utashye,niko natwe twongera imyaka y’ubukuru.Gahoro gahoro,ujya kubona ugasanga wabaye umusaza cyangwa umukecuru,nyamara ejo wali umusore cyangwa inkumi.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye,binyuze ku gitabo yaduhaye,idusezeranya ko urupfu no gusaza bizavaho burundu.Ibyo bizaba igihe isi yose izaba paradizo.Izaturwa gusa n’abantu birinda gukora ibyo itubuza kandi si kera.Abakora ibyo itubuza,izabakura mu isi,ibarimbure ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

rukera yanditse ku itariki ya: 1-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka