Dore uburyo wakwirinda indwara y’ibisazi igihe warumwe n’imbwa

Koza igisebe cy’aho warumwe n’imbwa ukoresheje amazi n’isabune utarengeje iminota 15 imbwa ikikuruma, bigabanya ibyago byo kurwara ‘rabies’, izwi nk’ibisazi by’imbwa ku kigero cya 90%.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), avuga ko iyo imbwa ikurumye ako kanya uhita woza igisebe iminota 15 itarashira, hanyuma ugahita wihutira kujya no kwa muganga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Jean Bosco Mbonigaba, avuga ko indwara y’ibisazi by’imbwa iri mu ndwara zititaweho, bikaba ariyo mpamvu harimo gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye izi ndwara ndetse banazirinde.

Ati “Mu butumwa dutanga tugaragaza izi ndwara zititaweho tukerekana uko zirindwa n’uburyo zivurwa, ariko cyane cyane tukabwira abantu ububi n’ubukana bwazo kandi ko iyo zitavuwe neza zishobora guhitana ubuzima bw’abanatu”.

Dr Mbonigaba avuga ko mu ndwara zititabwaho harimo n’iyo kurumwa n’imbwa, bityo mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zititaweho nayo yagarutsweho, uburyo umuntu ashobora gufashwa ndetse n’ibyo we yakwikorera by’ibanze, kugira ngo yirinde ubwo burwayi aterwa no kurumwa n’imbwa.

Mutuyimana Donata waganiriye na Kigali Today, asanga hari hakwiye kubaho guhugura abantu, uko bamenya uburyo bwo kurwanya izi ndwara zititaweho.

Ati “Nk’ikibazo umbajije cy’uko nzi ko iyo nogeje igikomere ntarwara iriya ndwara, ntabyo nari nzi ahubwo ndasaba inzego z’ubuzima kujya bahugura abajyanama b’ubuzima, hanyuma nabo bakadufasha nk’abaturage”.

Indwara zititaweho iziganje mu Rwanda ni ubuheri, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilariziyoze, Imidido ndetse na Cysticercose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza ese buriya imbwa ikingiye iyo irumye umuntu ishobora kumusigamo uburwayi?

Ese iyo ikuriye ibimenyetso bigaruka umuntu ryari

Uwimana djasumini yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Muraho neza ese buriya imbwa ikingiye iyo irumye umuntu ishobora kumusigamo uburwayi?

Ese iyo ikuriye ibimenyetso bigaruka umuntu ryari

Uwimana djasumini yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka