Dore inzira zo kunyuzamo inkunga yo kugoboka abibasiwe n’ibiza

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje uburyo bwo gucishamo inkunga y’infashanyo ku baturage baherutse kwibasirwa n’ibiza byahitanye abantu 131. Ni nyuma y’uko inzego zinyuranye zakomeje kwihanganisha u Rwanda, ndetse hari n’abari bamaze kwegeranya inkunga yabo.

Ni ubutumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, bwaje no gukurikirwa n’ubundi bukubiyemo imibare mishya y’abahitanywe ndetse n’ibyangirikiye mu biza by’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishira ku wa gatatu w’iki Cyumweru. Iyi mvura yateje umwuzure ukabije wibasira cyane Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo y’Igihugu.

Ubu butumwa bugaragaza uburyo bwo gutanga inkunga y’amafaranga binyuze kuri konti eshatu ziri muri Banki Nkuru y’Igihugu, ndetse n’uburyo busanzwe bukoreshwa bwo kohereza amafaranga binyuze mu masosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda.

Ku bazanyuza inkunga muri Banki Nkuru, ishobora gutangwa mu mafaranga y’u Rwanda kuri konti 100005653, Amadolari kuri konti 10000277703 ndetse n’Ama-Euro kuri konti 1000054557.

Ku bazifashisha telefone ngendanwa hatanzwe kode zizakoreshwa nka konti mu kohereza, zikaba zanditse mu mazina ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu rurimi rw’Icyongereza (Ministry in Charge of Emergency Management), ari zo *182*8*071111# ku bakoresha MTN na *182*8*1*050050# ku bakoresha Airtel.

Iyi Minisiteri itangaje ibi mu gihe Abanyarwanda batuye mu Bushinwa, bo bamaze gukusanya inkunga ya miliyoni eshatu z’Amanyarwanda, yo gufata mu mugongo abasizwe iheruheru n’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka