Dore imyanzuro yafashwe n’abagore bari mu Nteko z’ibihugu bya ‘Francophonie’ ku kurwanya ihohoterwa

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), bari bamaze iminsi mu Rwanda aho bari bitabiriye Inteko Rusange ya 47 y’iryo huriro, bafatiyemo imyanzuro ijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hakozwe inyandiko ikubiyemo imyanzuro yo gukumira no kurwanya ihohotera, rikorerwa abagore n’abakobwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Imyanzuro yasabwe n’igice cya Quebec cyari muri iryo huriro mu nama yateranye tariki ya 06 Nyakanga 2022, hemezwa hanashyirwaho amategeko mpuzamahanga, amasezerano n’ inshingano za Guverinoma zo kubaha uburenganzira bwa bantu, cyane cyane ubw’abagore.

Imyanzuro yashingiwe ku ikoraniro ry’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umurimo No.190, rijyanye no kurandura urugomo no gutotezwa mu Isi y’umurimo, yashyizweho muri 2019 yo kubahiriza uburenganzira bw’umuntu wese uri mu kazi, kudakorerwa urugomo no guhohoterwa, cyane cyane bishingiye ku gitsina.

Abagize iyo nama bemeje ko bagomba gushyira mu bikorwa iyi myanzuro, basuzuma neza ko aho bakorera hatarangwa n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Abanyamuryango bose b’iyo Nnteko bashimangiye ko kurwanya ihohoterwa bigomba guhera mu kazi aho bakorera, bakarangwa n’imikorere itarimo ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Maryse Gaudreault uhagarariye abagize Inteko y’abagore ati "Imyanzuro y’iyi nama ihamagarira abanyamuryango bose ba APF (Assemblée Parlementaire de la Francophonie), gakura ubushobozi muri Politiki y’urwo rwego kugira ngo barwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Abitabiriye iyo nama bagize Inteko basabwe kugenzura ko uyu mwanzuro uzashyirwa mu bikorwa, ndetse bakazahugura abakozi bose n’abagize Inteko, bakabongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyane no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi myanzuro yafatiwe muri iyo nama, izatangwa mu Muryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), hasuzumwe uburyo izashyirwa mu bikorwa.

Inteko rusange ya 47 y’Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bikoresha Igifaransa, imaze iminsi ibera mu Rwanda, yitabiriwe n’abagera kuri 300 bahagarariye ibihugu bigera kuri 90 bibarizwa muri Francophonie, yatangiye ku wa 5-9 Nyakanga 2022.

Inteko Rusange ya APF iterana inshuro imwe mu mwaka. Uyu mwaka ibereye mu Rwanda ku butumire bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze ititabirwa imbonankubone kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.
Iyi nama ikaba ifatwa nk’urubuga abayitabira baganiriramo kandi bagafata imyanzuro ku bibazo bikomereye Isi, by’umwihariko no mu bihugu byo mu Karere ka ’Francophonie’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka