Dore ikorosi i Nyamirambo rivugwaho guhitana ubuzima bwa benshi
Kuva i Nyamirambo ahitwa kuri ERP werekeza i Mageragere, mu rugendo rwa kilometero nk’ebyiri mbere yo kugera ahitwa Rwarutabura, ibinyabiziga bibanza gucurika mu ikorosi riri ku mucyamo w’agasozi gahanamye, ahitwa Kubibati.
- Ikorosi ryo Kubibati, abatwaye ibinyabiziga bamanuka batareba imberea
Abahaturiye bavuga ko iri zina ‘Kubibati’ ryahaje kuva mu mwaka wa 2013, aho umuturage urimo kuhubaka inzu itarigeze yuzura, yahakikije amabati (ibibati), akaba agihari kugeza n’uyu munsi.
Ntaraguza Emerance watuye Kubibati kuva mu mwaka wa 2010, avuga ko amaze kubona abahasiga ubuzima barenga 20, n’abandi atamenya umubare bahavanye ubumuga bukabije, kubera imiterere mibi y’iryo korosi.
Ntaraguza agira ati "Natwe ni amahirwe tugira, kuko iteka impanuka zibera imbere yacu, hari ubwo imodoka imanuka ikabura feri, urabona ko n’iyi nzu yanjye yasenyutse, aha ni imodoka yaje ikubitaho".
Ati "Nibura rimwe mu kwezi hano habera impanuka, abantu bamaze kugwa hano ntabwo nabamenya rwose, na 20 bararenga. Umuhanda bari bakwiye kuwagura uyu mukingo ukavaho kugira ngo umushoferi ajye amanuka arebana na mugenzi we".
- Ni ikorosi riteye impungenge
Uwitwa Twizeyimana ukorera hafi y’ikorosi ryo Kubibati kuva mu 1999, avuga ko buri kwezi hatajya habura amagare nibura abiri acurangukira muri iryo korosi.
Impamvu yo kuhagwa cyangwa kuhakomerekera kwa benshi, ngo itizwa umurindi n’uko uwo muhanda ushamikiyeho utundi twinshi twinjira mu makaritiye, hakaba n’abana baba bajya cyangwa bava mu bigo by’amashuri bitandukanye biri muri ako gace.
Twizeyimana ati "Hano n’ubwo ari mu rusisiro, nta cyapa cyerekana umuvuduko ugomba kugenderwaho kuko icyari gihari cyavuyeho, nta ’Zebra Crossing’ zihari, kandi duturanye n’ibigo by’amashuri nka Saint Charles, GS Cyivugiza, hirya hakaba n’ishuri ry’incuke, kandi bose bambukira hariya".
Twizeyimana avuga ko mu baguye mu ikorosi ryo Kubibati yabonye harimo umubyeyi witwaga Mukatari Beatrice, wahagongewe n’imodoka ku itariki 03 Werurwe 2013.
- Ni agace abana bambukiramo kuko hari amashuri menshi
Uwitwa Ruzindana wavukiye agakurira hafi yo Kubibati, avuga ko byabaye ngombwa ko ikibanza gihora gicurangukiramo imodoka hepfo y’iryo korosi, cyimurwamo abari bahatuye.
Twizeyimana asaba inzego zibishinzwe gushyira ibimenyetso hafi yo Kubibati, bikerekana ko hari ikorosi riteye impungenge, kugira ngo abagenzi n’abatwara ibinyabiziga babashe kugabanya umuvuduko no kugenda bigengesereye.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Nyarugenge, biyemeje gukorana kugira ngo impanuka zibera mu ikorosi ryo Kubibati zigabanuke.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yizeza ko itsinda ry’abagenzuzi muri Polisi rigiye gukorana n’Umujyi wa Kigali, hamwe n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi no Gutwara Abantu (RTDA), kugira ngo barebe icyakorwa kuri iryo korosi.
SSP Irere agira ati "Hariya hantu haracuritse, hari ikorosi ribi, hashobora guteza ibibazo hadakorewe inyigo. Ubu ndahita mpamagara ukuriye itsinda ry’ubugenzuzi kugira ngo barebe ngo ikitarajyaho gikwiye ni iki!"
- Icyuma kizitira ikorosi cyaciwe n’ibinyabiziga bihakorera impanuka
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, na we yizeza ko bazakora ubuvugizi kugira ngo mu ikorosi ryo Kubibati hashyirweho ibyangombwa bikenewe, byakumira impanuka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi ba Leta babona amakosa yakozwe n’abandi bayobozi ba Leta aruko rubanda ibanje kuvuza induru! Nimurye mwijute ariko munazirikana ko
Imana izababaza uko mwaragiye intama yabashinze.Ayo musekesha muzayaririsha bishyire kera.