Dore ibyo ukwiye kumenya kuri gahunda ya VUP kugira ngo ikunganire, ikwigishe, iguhe inguzanyo (Igice cya mbere)

Mu rwego rwo kurandura ubukene bukabije mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo iy’ingenzi izwi nka VUP (Vision Umurenge Program), Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA) cyashyizeho ibigomba gushingirwaho (inkingi) byatuma abaturage bo mu ngo zifite amikoro make basezera ku bukene byihuse.

Aba bahabwa inkunga y'ingoboka, bahamya ko yabahinduriye ubuzima
Aba bahabwa inkunga y’ingoboka, bahamya ko yabahinduriye ubuzima

Twifashishije inyandiko za LODA zisobanura inkingi zigize VUP, muri iyi nyandiko turabagezaho ibishingirwaho kugira ngo umuturage abe umugenerwabikorwa wa VUP.

Iyi nkuru irasobanura agace ka mbere kagizwe n’inkingi enye z’uburengezi zifasha abantu bafite amikoro make kubona iby’ibanze bakeneye mu mibereho yabo.

Izi nkingi ni imirimo y’amaboko isanzwe, imirimo y’amaboko yoroheje, inkunga y’ingoboka ndetse n’ubufasha bugenewe abagore batwite n’abana batarengeje imyaka ibiri (NSDS).

1) Inkingi y’imirimo y’amaboko isanzwe

Iyi nkingi igamije gutanga imirimo mu rwego rwo korohereza ingo ziri mu bukene bukabije, kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima hamwe no gutera imbere mu buryo burambye.

Muri iyi nkingi hakorwa imirimo igamije kongera no kubungabunga ibikorwaremezo (ingero ni nko kwita ku mihanda, kubungabunga ibidukikije, gukora amaterasi n’indi itanga akazi ku bantu benshi).

Abagenerwabikorwa b’imirimo y’amaboko isanzwe muri VUP tubasanga mu ngo ziteye zitya: a) Ingo ziri mu bukene bukabije ariko zifite nibura umuntu umwe ushobora gukora, zikaba zitari mu bahabwa inkunga y’ingoboka cyangwa zibarizwamo abagenerwabikorwa b’imirimo y’amaboko yoroheje (Expanded Public Works).

b) Ingo abaturage bagaragaje ko zikeneye ubufasha kubera ingorane zahuye na zo nk’ibiza.

2) Inkingi y’imirimo y’amaboko yoroheje

Mu nkingi y’imirimo y’amaboko yoroheje ya VUP abagenerwabikorwa bashobora guhabwa akazi mu buryo bukurikira: a) guharura imihanda mu rwego rwo kuyibungabunga (Flexible Road maintenance); b) gutanga serivisi zo kwita ku bana bato mu ngo mbonzamikurire (Home Based Early Childhood Development Integrated Services); c) gufata neza ubusitani, no gutegura ingemwe z’ibiti n’imbuto (Greening and beautification).

Abafite imbaraga barakora muri VUP bagahembwa bakiteza imbere
Abafite imbaraga barakora muri VUP bagahembwa bakiteza imbere

Bene iyi mirimo ihabwa ingo ziteye gutya: a) ingo ziri mu bukene bukabije zifite umuntu umwe gusa ushobora gukora, ariko akaba yita ku mwana wo mu muryango uri hagati y’imyaka 0 na 14;

b) Ingo ziri mu bukene bukabije zifite umuntu umwe cyangwa babiri bashoboye gukora, ariko bose bari hagati y’imyaka 60 na 64; c) urugo rugizwe n’umuntu umwe ariko w’igitsina gore; d) urugo ruri mu bukene bukabije rufite umuntu umwe gusa ushoboye gukora, ariko akaba afite ubumuga butamubuza gukora imirimo y’amaboko yoroheje.

3) Inkunga y’ingoboka

Inkunga y’ingoboka ya VUP yagiriyeho gufasha ingo ziri mu bukene bukabije kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima (kurya, kwambara, kwivuza, icumbi) no kubafasha kwikura mu bukene.

Iyi nkunga ihabwa ingo ziri mu bukene bukabije zitabasha kwibonera iby’ibanze nkenerwa mu buzima: a) nk’izitagira umuntu n’umwe ushoboye gukora; b) urugo rufite umuntu umwe ushoboye gukora, ariko akaba afite inshingano zo kwita ku muntu ufite ubumuga bukabije, cyangwa uburwayi budakira butuma atabasha kwiyitaho atabonye ubimufasha (nko kwiyuhagira, kwigaburira, kujya mu bwiherero, n’ibindi).

Abana bari munsi y’imyaka 18 cyangwa se bayirengeje bakiri mu mashuri babarwa nk’abadashoboye gukora, na bo bakaba bagenerwa iyi nkunga.

Ese inkunga y’ingoboka ibarwa ite?

Inkunga y’ingoboka ibarwa hagendewe ku mubare w’abagize urugo: a) urugizwe n’umuntu umwe rugenerwa amafaranga 7,500; b) urugo rugizwe n’abantu babiri rugahabwa amafaranga 12,000; c) urugo rugizwe n’abantu batatu rugahabwa amafaranga 15,000; d) urugo rugizwe n’abantu bane ruhabwa amafaranga 18,000; e) urugo rugizwe n’abantu batanu cyangwa barenzeho ruhabwa amafaranga 21,000.

4) Ubufasha bugenewe abagore batwite n’abana batarengeje imyaka ibiri (NSDS)

Iyi nkunga ya NSDS (Nutrition Sensitive Direct Support), ni imwe muri gahunda za Leta zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira kuva umwana agisamwa kugeza agize imyaka ibiri.

Arashima VUP imugenera amafaranga yo kwifashisha buri kwezi
Arashima VUP imugenera amafaranga yo kwifashisha buri kwezi

Iyi nkunga mu buryo bw’amafaranga kugira ngo abo yagenewe bafashwe kwihaza mu biribwa, bashishikarizwe kandi boroherezwe kubahiriza gahunda z’ubuzima zigenerwa abagore batwite n’abana, zitangirwa mu bigo nderebuzima no mu bajyanama b’ubuzima.

Iyi nkingi yita ku bagore batwite n’abana batarengeje imyaka ibiri babarizwa mu miryango ifite amikoro make. Batoranywa hifashishijwe amakuru atagwa n’Ibigo Nderabuzima.

Umugenerwabikorwa wa NSDS agenerwa 7,500 Frw buri kwezi, agahabwa 22,500 Frw mu ngunga imwe mu ntangiriro za buri gihembwe.

Abagenerwabikorwa basabwa kwitabira no gukurikiza gahunda z’ubuvuzi zibagenewe ari zo: a) kwipimisha byibuze inshuro enye ku bagore batwite; b) gukingiza abana no gukurikirana imikurire yabo bubahiriza gahunda zose zitangwa n’ibigo nderabuzima cyangwa abajyanama b’ubuzima; c) gufata indyo yuzuye; d) kugira isuku muri rusange mu gutegura ifunguro, ku mubiri no ku myambaro; e) gukurikiza no kwitabira gahunda zitangwa n’ikigo nderabuzima cyangwa abajyanama b’ubuzima, harimo no guteganya imbyaro.

Imbogamizi zatuma gahunda ya VUP itagera ku ntego zayo mu gihe cyateganyijwe

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishizwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Madamu Nyinawagaga Claudine, avuga ko n’ubwo hari abaturage bamaze guhindura imibereho biturutse kuri gahunda ya VUP, hari n’abandi bizihirwa no gukomeza gufashwa bumva ko Leta yakomeza kubakorera byose.

Imbogamizi nyamukuru ishingiye ku myumvire y’abagenerwabikorwa. Madamu Nyinawagaga arakebura abakoresha nabi amafaranga y’inkunga y’ingoboka cyangwa abahemberwa imirimo y’amaboko n’abagurisha amatungo bakajya kunywa inzoga, ko bakwiye kumenya ko atari uko bizahora.

Umuyobozi wa LODA agira ati “Umuntu kuba yagurisha itungo cyangwa kutaryitaho, kujyana amafaranga yahawe mu kabari, akomeza kuguma muri wa mubare w’abafashwa, umuryango ntutere imbere”.

Nyinawagaga avuga ko ibikorwa n’imishinga bya VUP byajyaga bishyirwa ahantu hadakwiye, ariko ubu byatangiye kujya bibanza gukorerwa inyigo, mu rwego rwo kwita ku buziranenge no kurengera ibidukikije, ibi bikaba bitarakorwaga mu myaka ibiri ishize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Madamu Ingabire Assumpta, avuga ko muri iki gihe abaturage batazongera gufatwa nk’abagenerwabikorwa, ahubwo bazaba abafatanyabikorwa, kugira ngo bo ubwabo ndetse rw’abaturanyi (community) bagire uruhare mu bibakorerwa.

Minisitiri Ingabire ati “Leta ntacyo itakora kugira ngo utere imbere, ariko iyo nawe ntacyo ukora byaba ari impfabusa”.

Hashingiwe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo “EICV2”, bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2007, icyo gihe ubukene bukabije bwari ku rugero rwa 38%; ariko nyuma y’uko hagiriyeho gahunda ya VUP, “EICV5” yakozwe muri 2017, yagaragaje ko ubukene bukabije mu Rwanda bwari busigaye ku gipimo cya 16%.

Icyifuzo kiri muri gahunda y’Igihugu, ni uko ubukene bukabije mu Rwanda bwazaba buri ku rugero ruri munsi ya 1% mu mwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka