Dore ibyiza byo kugenda n’amaguru buri munsi

Hari siporo zitandukanye abantu bakora kugira ngo bakomeze kugira ubuzima buzira umuze, abandi bagakora iz’umwuga nk’akazi kababeshejeho, ariko hari indi siporo yoroshye kandi ifitiye akamaro kanini abayikora itanagombera ibikoresho runaka. Iyo nta yindi ni siporo yo KUGENDA.

Abahanga mu miterere y’umubiri w’umuntu bavuga ko amaguru yombi afite 50% by’imitsi iri mu mubiri w’umuntu, bityo 50% by’amaraso akaba atembera mu mubiri anyuze muri iyo mitsi.

Ubuvuzi bwa gihanga n’ubuvuzi bwa kizungu, bwombi buhuriye ku kwemera ko ibirenge ari ingingo z’umubiri w’umuntu zishobora kugaragaza ko afite ibibazo mu mubiri cyangwa afite ubuzima bwiza. Ni yo mpamvu abantu bafite amaguru afite imikaya ikomeye kubera kuyakoresha siporo usanga n’imitima yabo iba imeze neza.

Uko umuntu agenda asaza, ubudahusha n’umuvuduko wo kohereza amabwiriza hagati y’ubwonko n’amaguru cyangwa ibirenge, bigenda bigabanuka kurusha uko biba bimeze iyo umuntu akiri muto.

Uko igihe kigenda gishira, ibikomeza amagufa biziwi nka kalisiumu nabyo bigenda bigabanuka ndetse bikagera aho bigashira kubera iza bukuru ari yo mpamvu abantu bashaje bagira ibyago byo kudakira imvune z’amagufa byihuse. Bityo gukora imyitozo y’amaguru ugenda buri munsi, bukaba ari bumwe mu buryo bwongera amahirwe yo gusaza ufite amagufa y’amaguru atavunika ubusa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gisakaza amakuru arebana n’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’umubiri w’umuntu, gikorera mu isomero ry’igihugu ry’Ubuvuzi (National Library of Medicine), bugaragaza ko 15% by’abarwayi bashaje bahitanwa n’imvune z’igufa ry’ikibero mu gihe kitarenze umwaka umwe.

Gukora imyitozo y’amaguru ntabwo bigombera imyaka runaka kuko no ku myaka 60 cyangwa irenzeho umuntu yabikora.

Nubwo amaguru cyangwa birenge by’umuntu bigenda bisaza uko imyaka yiyongera, gukora imyitozo y’amaguru ni ibintu buri wese yagombye kugira ihame mu buzima, byibuze ugakora urugendo rw’intambwe ibihumbi 10 buri munsi kugira ngo ugabanye umuvuduko wo gusaza.

Muri make niba ubishoboye, genda n’amaguru byibuze iminota 30 – 40 buri munsi kugira ngo imikaya y’amaguru yawe ikomere, ari nako wiyongerera amahirwe yo kurwanya indwara zifata umutima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turagushimiy kubwinkur nziz uduh komerez aho

Gasigwa emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka