Dore ibyifuzo n’intego bya Minisitiri Gatabazi, Musenyeri Mbanda, CP Kabera n’abandi muri 2022

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Vianney Gatabazi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Musenyeri Laurent Mbanda wa Angilikani, bari mu bantu 10 baganiriye na Kigali Today, basobanura intego n’ibyifuzo byabo muri uyu mwaka mushya wa 2022.

Abantu batandukanye bagaragaje ibyifuzo n'intego byabo muri 2022
Abantu batandukanye bagaragaje ibyifuzo n’intego byabo muri 2022

Abanyapolitiki n’abandi bakozi b’inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta, abacuruzi n’abayobozi b’ibigo n’amashyirahamwe y’abakozi ba Leta cyangwa ay’abikorera, batangiye uyu mwaka wa 2022 bafite ibyifuzo bashaka kuzageraho.

1. Jean Marie Vianney Gatabazi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Nka Minisitiri uhagarariye Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Rwanda, Gatabazi agira ati "Umuturage agomba kuba ku isonga mu byo bateganya (abayobozi) n’ibyo bakora umunsi ku munsi”.

Minisitiri Gatabazi yizeza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gutanga serivisi nziza (ku gihe kandi nta mananiza, hakabamo no kwakira neza ababagana), gukemura ibibazo by’abaturage no guharanira ko imyanzuro baba bafashe ishyirwa mu bikorwa.

Abayobora inzego z’ibanze kandi bagomba guca ruswa mu mitangire ya serivisi (cyane cyane impushya zo kubaka n’ibyangombwa by’ubutaka) hamwe no kurwanya akarengane aho katuruka hose.

Minisitiri Gatabazi akomeza avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gutoza Abanyarwanda kumva ko na bo bafite inshingano mu byo Leta ibakorera, ku buryo gutera imbere ngo babigira mu ntego zabo.

Abayobozi basabwa gukomeza kubanisha Abanyarwanda no guharanira kubaka umuryango uhamye, ushyize hamwe no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, byose bishingiye ku gukomeza kubaka umutekano uhamye, gufatanya no kuzuzanya ndetse no gutekereza byagutse kuko ngo Isi irihuta cyane.

2. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Avuga ko mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bagihanganye na Covid-19, abaturage basabwa gukomeza kwirinda icyo cyorezo bakurikiza amabwiriza n’ingamba zagiye zifatwa.

Ati “Icya kabiri ni ugushimira uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru birinda ibyaha ubwabo ariko noneho n’abagaragaye bagiye gukora ibyaha cyangwa abakekwaho kubikora, abaturage ni bo baduha amakuru, ibyo turabibashimira bizakomeze ndetse birusheho”.

CP Kabera avuga ko haba mu kwirinda Covid-19 haba n’imikoranire n’abaturage mu gucunga umutekano, bidashobora kugerwaho hatabayeho gukurikiza amategeko n’amabwiriza uko yakabaye.

3. Musenyeri Laurent Mbanda w’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR)

Yavuze ko Intego y’Umwaka wa 2022 iryo Teroro mu Rwanda ryihaye, igaragara muri Bibiliya, mu ibaruwa yandikiwe Abakolosayi 1:10 hagira hati “mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana”.

Musenyeri Mbanda avuga ko abantu barimo kubuza abandi kwikingiza ku mpamvu zishingiye ku myemerere ngo ari abashukanyi bagendera mu nyigisho mbi, ngo ntaho Ijambo ry’Imana rirwanya siyansi.

Yagize ati “Intego y’uyu mwaka ni ukudashukwa n’iby’isi no kutagendera mu nyigisho mbi, kuko tumaze iminsi abantu badushuka babwira abantu ngo ‘ntibakwiye gufata inkingo’, abo barabashuka. Nta hantu Ijambo ry’Imana rirwanya siyansi, ni ukumenya icyo Imana igushakaho, ni ukumenya intumbero y’ubuzima bwawe”.

4. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Aldo Havugimana

Yemeza ko Abanyamakuru b’umwuga bagira uruhare runini mu miyoborere myiza no kubaka Igihugu muri rusange, ashingiye ku bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwiswe Rwanda Media Barometer 2021, bwagaragaje ko Itangazamakuru rigira uruhare mu Miyoborere myiza na Demokarasi ku gipimo cya 85%.

Havugimana avuga ko kuba Iterambare ry’itangazamakuru n’ubunyamwuga biri ku rugero rwa 62.4%, bikwiye ko muri uyu mwaka utangiye abanyamakuru bakomeza gukorana badateshuka ku mahame y’umwuga wabo, abasaba cyane cyane gutangaza amakuru afitiwe gihamya.

Ati “Inzego zishinzwe itangazamakuru tuzifuzaho kongera imbaraga mu gufasha abanyamakuru kongera ubumenyi, gufasha abanyamakuru n’ibitangazamakuru kwivana mu ngorane z’amikoro make zakomotse ku cyorezo cya Covid19, hamwe no kujyanisha amategeko n’ibihe by’isakazamakuru rishingiye kuri murandasi”.

5. Rutagarama Bobette, Umucuruzi wohereza mu mahanga ibikorerwa mu Rwanda, agatumizayo imyambaro

Rutagarama avuga ko ajya aganira kuri telefone n’Abanye-Congo bari mu mujyi wa Kinshasa yibereye i Kigali, akumva ibiribwa bakeneye ubundi agatega indege y’u Rwanda (Rwandair) cyangwa akabyambukiriza i Rubavu na Goma akabibashyira.

Avuga ko Abanye-Congo bakunda inyama za Sosiso n’imitobe (jus) bikomoka mu Rwanda, akaba ajyana ibifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni enye n’eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda buri mezi abiri.

Rutagarama avuga ko iyo atagiye i Kinshasa ahita ajya kurangura imyambaro, imikandara n’amasaha mu mujyi wa Dubai, na bwo akazana ibifite agaciro ka miliyoni nk’enye cyangwa eshanu.

Yagize ati “Icyifuzo cyanjye muri uyu mwaka wa 2022 ni uko nava ku kugura ku biro (detaye) ngatangira kurangura ama kontineri. Urugaga rw’Abikorera (PSF) nizeye ko ruzamfasha kubona igishoro, amabanki amaze kunyizera azampa igishoro”.

6. Mugisha Jacques (Junior), umwe mu bayobozi b’Abafite Ubumuga mu Rwanda

Mugisha yishimira ko mu mwaka ushize wa 2021 yashoboye kugera mu buyobozi bw’inzego zibasha gukora ubuvugizi ku mibereho y’abafite ubumuga mu Rwanda, aho kuri ubu ashinzwe Imiyoborere myiza mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, akaba yaranatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB).

Mugisha arifuza kubanza kumenya imiterere n’imikorere y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) hamwe no kuyifasha gukorana n’izindi nzego, akaba ndetse yiyemeje guteza imbere serivisi zidaheza abafite ubumuga mu nzego zitandukanye za Leta n’izigenga.

Ati “Nzareba muri serivisi zitandukanye, nkore imfashanyigisho nerekane uburyo abantu bashobora gufasha abafite ubumuga, nk’urugero umuntu uje muri banki kubikuza cyangwa kubitsa afite ubumuga ubu n’ubu, bigenda bitya!”

7. Prof Dr Callixte Kabera, Umuyobozi wa Kaminuza yigisha Ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n’Amahoteli (UTB)

Yavuze ko bifuza kwimuka bakajya mu nyubako biyubakiye ku Irebero i Gikondo bakava mu bukode bitarenze ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka, bagakorana n’ibigo bitandukanye mu gihugu no hanze mu Karere, kugira ngo abiga muri UTB babone imirimo bose.

Kugeza ubu abarangiza kwiga muri iyo Kaminuza bangana na 85% ngo bahita babona akazi, abandi bagakomeza gukora ibiraka cyangwa bakishingira ubucuruzi bwabo.

8. Hakuzimana François, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi-borozi, Imbaraga Iburengerazuba

Avuga ko urugaga Imbaraga rufite igitekerezo cyo gushinga banki ihuza abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda, kugira ngo ijye ibagoboka mu kubona igishoro cyateza imbere imishinga yabo ku nyungu nto cyane.

Hakuzimana yagize ati “Mu cyerekezo cy’Imbaraga, twatangiye gutekereza ko banki y’abahinzi igomba kubaho, hari gukusanywa ibitekerezo mu turere twose, ikizafatika tuzahita tuyishyiraho”.

9. Mutangana Alexis, umwe mu bayobozi b’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (Rwanda Allied Health Professional Council/ RAHPC)

Mutangana avuga ko bifuza kuzasoza uyu mwaka wa 2022 barigishije abantu bakenera kuvurwa babazwe, uburyo ikinya gikora n’ingaruka zacyo ku buzima bw’umuntu kuko ngo benshi bagifiteho amakuru make.

Ati “Usanga abantu baza babaza ngo ‘ni nde muganga uzambaga, azambaga ate, ese bizagenda bite! Ariko nta n’umwe ushobora kubaga adakeneye utanga ikinya, umuntu ashobora kubaza uko azabagwa mu kubyara, ariko ntatekereza ngo bazantera ikihe kinya”.

Komite iyobora RAHPC ubwo yatorwaga mu mpera z’umwaka wa 2020, mu by’ibanze yiyemeje gukora harimo kudapfa kwemerera abakora mu by’ubuvuzi batera ikinya batabizobereyemo, bitewe n’uko ngo byagiye bigira ingaruka mbi kuri bamwe mu barwayi.

10. Daniel Ngarambe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO

Mu byifuzo bibiri by’ingenzi yumva byazagerwaho n’abamotari bose mu Rwanda uko barenga ibihumbi 46 muri uyu mwaka wa 2022, icya mbere ni uko bose bagomba kuba barafashe inkingo zose za Covid-19 nk’uko Leta ibisaba.

Daniel Ngarambe yagize ati “Ni byinshi twagakoze ariko hari ibyo turi kurwana na byo kugira ngo n’ibyo dutekereza tuzabigereho. Hari gahunda ya Leta y’uko Abanyarwanda bose bikingiza ariko n’abamotari ni Abanyarwanda batwara moto, ndagira ngo turangizanye n’uyu mwaka abamotari bafashe inkingo zose nk’uko zateganyijwe, abo twatwara baba bafite umutekano wabo, n’umumotari yaba afite umutekano we”.

Ngarambe avuga ko muri gahunda yo kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi, bose bazitabira gukoresha imashini za mubazi kandi ku giciro kinogeye abakiriya babo, hamwe no kubatwara neza mu buryo butabateza impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyifuzo by’abantu bose,nuko isi yamera neza,ibibazo byose bikavaho burundu,harimo akarengane,ubukene,indwara,urupfu,ubusumbane,etc...Ni ryali ibyo bizashoboka?Ijambo ry’imana risubiza icyo kibazo.Ku munsi wa nyuma,imana izakora impinduka.Izarimbura abantu bose babi,ishyireho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yezu,izure abantu bapfuye barayumviraga,ikureho ibibazo byose,hariho indwara n’urupfu.Ibyo byanditse muli bibiliya yawe ahantu henshi.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera gusa mu gushaka iby’isi,ushake imana cyane.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka