Dore bimwe mu byo aborozi bakoraga kugira ngo inka zabo zitibwa

Mu Rwanda rwo hambere hari imihango, imigenzo n’imiziro bakoraga bakizera ko amatungo yabo atibwa (Gutsirika) yaba anibwe bakagira icyo bakora bityo ntaburirwe irengero burundu.

Imihango, imigenzo n’imiziririzo byakorwaga n’Abanyarwanda ba kera byabaga ari nk’imyemerere ku buryo utarabyemeraga bumvaga ari ukwica umuco.

Nyamara uko iterambere riza ni nako bimwe mu byizerwaga na benshi byagiye bicika, benshi bakabiteramo urwenya ngo “Kiriziya yakuye kirazira”.

Hari imihango abarozi b’inka bakoraga kugira ngo bazirinde abajura ndetse nibabasha no kuziba ntizihere, zigaruke nk’uko tubisoma mu gitabo cya Musenyeri Bigirumwami Aloys, yise “Imihango, imigenzo n’imiziririzo”.

Umuntu ushaka gutsirika abashimusi yanga ko bamwibira inka, umugore niwe ubanza umwugariro mu irembo, bakazugaririra, ikindi umugabo akavuza umwirongi nabyo bitsirika abajura, ngo kuba ari ukubatera umwaku.

Umuntu iyo ashaka guheza abajura, aragenda akugarira, maze agasiga umwugariro umwe hasi, ukitwa ikitayega, abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uwo banyeganyega baza kumwiba.

Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo nabyo bitsirika abajura, umukoni witwa “Gitinywa”, abajura bakawutinya ngo ubatera ubuvukasi.

Ushaka gutsirika abashaka kumwiba, areba umwuko akawushinga mu gikingi cy’amarembo, abajura ngo ntibawunyuraho.

Ushaka gutsirika abamwiba areba igiti kitwa Mungo-utarengwa, bakagitambika mu irembo hagati ntihagire umujura urenga iryo rembo ngo aze kwiba.

Umuntu iyo bamushimutiye inka areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cy’inzu, amavuta iyo agarutse akagwa hasi nta kabuza inka ziraboneka, yahera ku gisenge inka zigahera.

Iyo ushaka kuzinga inka yibwe ngo itajya kure, ufata amavuta y’inka ukayanaga ku rusenge iyo ahezeyo inka irahera, yakwikubita hasi, ikaba irazinzwe ntive aho iri, abayihururiye bayisanga hafi.

Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro ry’igisenge, iyo ahushije inka aba ari iyo guhera, yabonezamo neza, inka ntizahere.

Inka iyo imaze gushimutwa, bareba utwoya tw’inka bakadushyira ku gasongero k’inzu, bigatuma iyo nka itazahera.

Ubundi buryo bakoreshaga kugira ngo bagaruza inka yibwe, bareba intorezo bakayirambika mu kiryamo cyayo, bikitwa kuyizinga, abayibye ntibayitwaraga cyangwa ngo bayijyane kure.

Umuntu wajimije inka ye akanga ko impyisi ziyirira ku gasozi, areba amavuta y’inka akayanaga ku gisenge cy’inzu, amavuta iyo ahindukiye akagwa, nyir’inka amenya ko izakira, yahera mu gisenge akamenya ko izahera.

Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imwe muri iyi migenzo bakiyikora ariko na none idakorwa na benshi.

Umwe ati “Jyewe ndabikora ariko inka iyo Imana yayiguhaye iribwa ikaboneka itayiguha ikibwa igahera. Ikindi ni uko ahenshi ntibigikorwa kuko no kubona abugarira birakomeye, inka zibera mu biraro urumva imyugariro ntikibaho”.

Hari abavuga ko ibyo ari ibya gipagani ku buryo kubikora ari ukutizera Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze kuriyonkuruyimihango yaborozi abajura baratuze njyereje kuberakotutabizimudufashe murakoze

Chrsitophe yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Ntihazagire ukurya utwawe, nta muti ubaho

Nzabishaka yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

nimutubwire umuti wogufata abarozi

richard yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka