Dore bimwe mu byo abagabo basaba abagore byatuma ingo ziramba

Bamwe mu bagabo bavuga ko bakeneye ko abagore babubaha, ariko bitavuze kwiremereza, kandi bakaganirira hamwe ibyafasha ingo kurushaho gutera imbere.

Rubangura Patrick, Uwimana Emmanuel na James Nirere, bavuga ko abagabo bishimira abagore babubaha
Rubangura Patrick, Uwimana Emmanuel na James Nirere, bavuga ko abagabo bishimira abagore babubaha

Ni ibyatangajwe n’abagabo bari mu kiganiro ku muyoboro wa Youtube witwa ‘Irere TV’, isanzwe itambukaho ibiganiro bigamije kubaka no gukomeza umuryango, ivugabutumwa ndetse akanatumira abatumirwa batandukanye bagasangiza ubutumwa n’ubuhamya bwubaka ndetse buganisha ku iterambere ry’umwuka, ubugingo ndetse n’umubiri.

Ibyo biganiro bikunze kuyoborwa na Nirere M. Jackie, akaba ari na we muyobozi wa Irere TV, akaba ari umujyanama w’ingo ndetse n’umwanditsi w’ibitabo, aho yanditse igitabo cyakunzwe cyitwa ‘Izahabu Ihishe mu Muryango’.

Muri icyo kiganiro, Uwimana Emmanuel wari umwe mu batumirwa yavuze ko abagabo bakenera abagore kugira ngo babuzuze mu iterambere ryabo.

Aha atanga urugero rw’umusore ashobora kuba amaze imyaka 10 mu kazi ahembwa neza, ariko akazajya gushaka nta n’ikibanza aragura, agitega moto, ndetse ngo nta na televiziyo agira mu nzu.

Abagabo bari bitabieiye ikiganiro kuri Irere TV na Jackie Nirere
Abagabo bari bitabieiye ikiganiro kuri Irere TV na Jackie Nirere

Ati “Ariko reba umwaka umwe nyuma yo gushaka, ubuzima buhita buhinduka. Nubwo twakwigira bande, abagore turabakeneye”.

Uwimana avuga ko yongera gutanga urugero rw’igihe umugore yavuye mu rugo umunsi umwe hari nk’akazi yagiyemo, ugasanga ibintu byacitse, umugabo ahamagara umugore buri kanya amubaza ibintu byose.

Ati “Mudufatiye runini rwose, mufite impano nyinshi, mufite ibintu byinshi bibarimo”.

Abo bagabo bavuga ko ari ngombwa ko umugore yubaha umugabo nk’umutwe w’urugo, ariko hakaba aho biba imbogamizi iyo umugore ari we usa n’utunze urugo kuko arusha umugabo kwinjiza byunshi.

James Nirere na we wari umutumirwa muri iki kiganiro, akaba ariko ari n’umugabo wa Nirere M Jackie, we agira ati “Uwo mudamu nubwo yahembwa ibya mirenge, iyo yageze muri urwo rugo, aba ari ay’uwo muryango. Ibyo umugore azanye ni iby’urugo, icyubahiro cyose yaba afite, mu rugo akwiye kugandukira umugabo”.

Yungamo ati “Twagiriwe ubuntu bwo kuba umutwe, ariko itari iyo gukandamiza. Amafaranga uko yaba angana kose umugore ayakorera ni ay’urugo. Iyo ageze mu rugo bafatanya kuyapangira, bagamije kwiteza imbere, nta kwiremereza”.

Ku kibazo cy’uko hari abagabo bataganiriza abagore babo cyangwa ngo bababwire amagambo y’urukundo, Nirere avuga ko ibyo bitagakwiye kuba intandaro yo gusenya urugo, kuko hari abafite muri kamere yabo kutavugisha amagambo, ahubwo bagakora ibikorwa.

Nirere James n'umugore we Jackie Nirere
Nirere James n’umugore we Jackie Nirere

Ati “Abagabo ni ngombwa ko biga abagore babo bakabamenya. Hari ikintu umugore wanjye ashobora gukora, ngahita menya ko namurakaje”.

Rubangura Patrick, na we wari watumiwe muri icyo kiganiro, asaaba abagore kumenya icyatumye bashaka, bakibuka ko bagomba guhora basa neza imbere y’abagabo babo, ariko bitari ukwiyoberanya.

Ati “Umugabo icyo ashaka ni uko umenya ko uri umugore we. Mu cyumba mugendane. Umugore agomba guhora asa neza, mu rwego rwo gukurura umugabo”.

Yungamo ati “Icyo twabasaba, abagabo bakunda abagore b’ingeso nziza, kandi bitari ukwiyorobeka, ahubwo ibiri ku mutima bisesekare inyuma”.

Nirere M Jackie wari uyoboye ikiganiro, na we yasabye abagore kugerageza kugandukira abagabo, bagaha ibyishimo imiryango yabo kandi batibagiwe gusenga Imana.

Jackie M Nirere, umuyobozi wa Irere TV
Jackie M Nirere, umuyobozi wa Irere TV

Avuga kandi ko niba umugore hari ikintu yakoze, akabona umugabo we ntabyitayeho, ntiyabihaye agaciro, bidakwiye kumuca intege ngo arenzeho, ahubwo ari byiza ko abimugaragariza.

Ati “Niba wahinduye irange mu nzu, ni ngombwa ko umubwira uti nasize ubururu, icyatsi, umuhondo,… aho gutegereza ko umugabo akubwira ngo waberewe, mujye imbere umubwire uti, urabona uko naberewe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu cyonyine gituma Abashakanye bashwana,bagatandukana cyangwa bakicana ni "kudakurikiza ibyo Imana idusaba binyuze ku ijambo ryayo".Urugero,abashakanye millions na millions bacana inyuma.Imana ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko tubisoma muli Intangiriro 2,umurongo wa 24.Bisobanura ko bagomba Gukundana,Kwihanganirana,Kudacana inyuma,etc…Kubera ko abantu bananiye Imana,abakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa, nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti rukumbi.

burakali yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka