Dore bimwe mu byifuzo by’abategereje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu

Ibiro bya Perezida wa Repubulika(Perezidansi) bikimara gutangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hari ibyifuzo abantu batandukanye bagaragaje ku rubuga rwa Twitter.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ( Village Urugwiro) yavuze ko iyo Nama y’Abaminisitiri iza gufatirwamo imyanzuro irebana no gukumira cyangwa kurwanya icyorezo Covid-19.

Hari abantu benshi ku rubuga rwa twitter bavuze kuri iyo Nama y’Abaminisitiri n’ibyo ikwiye gufatira imyanzuro, aho bamwe bifuza koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19 abandi bagasaba ko hari aho zigomba gukazwa.

Uwitwa Hirwa Marcel DG yagize ati "Ingendo hagati y’uturere zifungurwe, imirenge ya Mugano, Cyanika, Kaduha na Mushubi yo muri Nyamagabe ishyirwe mu kato, uduce tumwe twa Kigali natwo bibe uko. Ariko muri rusange, ingendo zifungurwe. Murakoze"

Yakomeje asaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo inkingo za Covid-19 ziboneke, cyane cyane urwitwa Moderna.

Uwitwa Umusaza yifuje ko amasaha yo gukora yakongerwa kuko ngo ari make cyane, akavuga ko ibi bigira ingaruka zo kutabasha kwishyura ibyo umukozi akenera byose birimo ubukode bw’amazu n’imisoro.

Uwitwa Haganimana Janvier yifuje ko niba bishoboka amasaha yo gutaha yakwiyongera akaba nka saa ine z’ijoro, umubare w’abagenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ukaba 100%, ingendo hagati y’intara n’uturere zikongera gusubizwaho.

Yifuje kandi ko amashuri muri Kigali n’insengero hose mu gihugu byakongera gufungurwa, imikino n’amateraniro bikongera gusubizwaho.

Uwiyita Lyt yagize ati "Gufungura uturere hagafungwa Intara byadufasha kwirinda, ariko tugakomeza gukora, inama Hoya n’utubari Hoya".

Muri rusange abantu barimo kwifuza ko ibikorwa by’iterambere byahagaze byakongera gufungurwa, ariko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yo agakurikizwa.

Ibyifuzwa cyane ni ugunfungura ingendo, amashuri muri Kigali, ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye ndetse no kongera amasaha y’akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mumurenge wanyarusange mukarere kamuhanga abarwayi babonetse barikuva mungo bakajya kwahira cg bagakora indimirimo

Alias yanditse ku itariki ya: 20-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka