Dore bimwe mu bituma hari abagore bahohoterwa bakicecekera

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda, bwagaragaje ko ibihano biremereye bigenwa n’itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biri mu bituma abagore bahohoterwa n’abagabo babo ntibashake ubufasha mu mategeko.

Bakurikiye ibyavuye mu bushakashatsi ku bituma abagore bahohoterwa bakicecekera
Bakurikiye ibyavuye mu bushakashatsi ku bituma abagore bahohoterwa bakicecekera

Byagaragajwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa bamwe na bamwe bo muri Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, iya Cyangugu n’iya Butare, ku wa 30 Kanama 2022, hagamijwe kwegeranya ibitekerezo byuzuza ubu bushakashatsi, mbere y’uko buzashyikirizwa inzego zifata ibyemezo kugira ngo zisabwe kubyitaho.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Diyosezi ya Cyangugu, iya Gikongoro n’iya Byumba, bwagaragaje ko hari abagore n’abakobwa bakorerwa ihohoterwa, bagahitamo guceceka ntibashake ubufasha, ku bw’impamvu zinyuranye.

Muri zo harimo gutinya kuba babikuramo ibikomere aho kuhakura umukiro nk’uko bivugwa na Jean Julien Rugaba, uhuza porogaramu n’imishinga ya komisiyo, y’ubutabera n’amahoro y’inama nkuru y’abepiskopi gaturika mu Rwanda.

Agira ati “Impamvu batabivuga harimo kuba baba barahohotewe n’ababafasha mu by’ubukungu, kuba ubutabera bufata igihe kirekire, kwiteranya n’imiryango n’ibindi, ibyo byose bituma abantu batagana abakabafashije kuko akenshi bahavana ibikomere aho kuhavana umukiro.”

Hari rero abifuje ko ibihano bigenerwa uwasambanyije umwana byo byagumaho uko bimeze, ariko nk’ibireba abagore n’abagabo bigasubirwamo, hakabaho ubundi buryo bwo guhana abahohoteye bagenzi babo, hatabayeho ibihano biremereye bisenya umuryango.

Mu zindi mpamvu zo kutagana ubutabera ku bagore bahohotewe zagaragajwe, harimo kutakirwa neza kwa muganga byagiye bigaragara kuri bamwe, ubutabera bufata igihe kirekire bikarambirana bigatuma hari abagera aho bakabyihorera, ndetse no kubura ibimenyetso, bikaviramo abareze gutsindwa nyamara barahohotewe.

Ibi usanga bica intege n’abandi batekerezaga kugana ubutabera, batinya kwiteranya n’imiryango, ku busa.

Urugero, ku bagore 425 bagiriwe ihohoterwa bakoreweho ubu bushakashatsi, 126 ni bo bagerageje kugana ubutabera, kandi 107 muri bo ntibanyuzwe n’ibyabuvuyemo.

Ku bagore 119 bagerageje kujya kwa muganga baganirijwe mu gihe cy’ubushakashatsi, 70% bavuga ko bahawe serivisi mbi.

Abakoze ubu bushakashatsi banagaragaje bimwe mu byakorwa kugira ngo ihohoterwa ricike, n’abarikorewe babashe guhabwa ubufasha bakeneye.

Muri byo harimo kuba harebwa uko inzira z’ubutabera zanozwa, zikareka kuzarira, ariko n’abita ku bahohotewe, urugero nk’abaganga cyangwa abakora muri RIB bakaba bifitemo ubumenyi bwo gutega amatwi, ndetse no kumva ukeneye ubufasha nk’uko bisobanurwa na Rugaba.

Agira ati “Abaganga, abajyanama bahugurwe. Bahabwe ubumenyi bakeneye, kugira ngo babashe gufasha ababagana. Kuko bashobora guhabwa inshingano ariko batarabona ubushobozi bwo kugira ngo inshingano bahawe bayishyire neza mu bikorwa.”

Hifujwe kandi ko nk’uko hashyizwe imbaraga mu kwigisha siyanse, n’ubumenyi bufasha abantu kuba abantu no kuburemamo abandi, na bwo bwakwitabwaho mu byigishwa mu mashuri yisumbuye, hatibagiranye no kwigisha amategeko, kuko abazi amategeko bakenewe atari abayize ku buryo buhanitse gusa, ahubwo n’abatuma kuri rubanda muri rusange hari abayazi bashobora no kuyasobanurira abandi.

Ikindi gikwiye kwitabwaho, ngo ni ugukumira ihohoterwa hitabwa ku gutoza abana kuva bakiri batoya uburinganire n’ubwuzuzanye, kugira ngo bazavemo abagore n’abagabo bubahana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko izo mbogamizi zose nizo,ocyakorwa ni uko abashinzwe kubahiriza amategeko babikora uko bigomba gukorwa,niba uwahohotewe agiye kuri RIB,kuki umugenzacyaha ahatiriza ngo hatangwe imbabazi,nuko uwahohotewe aba atabitejereje neza Niki mubyukuri?rwose buri rwego rukore ibyo rusabwa abahanwa bahanwe,iki cyaha kizacika.nta excuse nimwe ku ihohoterwa iryo Ari ryo ryose.
Imiryango nayo ireke imyumvire ya kera,hubahirizwe uburenganzira bwa muntu.
Murakoze

BAMPIRE Sylvie yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka