Dore bamwe mu byamamare baje Kwita Izina mu myaka 3 ishize

Buri muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uba ufite umwihariko cyane cyane mu kwakira abashyitsi no kugaragaza isura ya nyayo y’ubukerarugendo mu Rwanda, ariko mu myaka 3 ishize, ibyamamare bitandukanye bivuye ku isi byiyongereye ku mubare munini w’abashyitsi baza mu muhango wo Kwita Izina.

Perezida Kagame hamwe n'abise amazina abana b'ingagi muri 2017
Perezida Kagame hamwe n’abise amazina abana b’ingagi muri 2017

Uretse abayobozi b’ibigo bikomeye n’imiryango mpuzamahanga batumirwa mu muhango wo Kwita Izina, hari abandi bazwi mu mikino. imyidagaduro, no mu bindi bitandukanye.

Muri uyu mwaka wa 2019, hari ibyamamare ku rwego rw’isi byitezweho kuza mu Rwanda birimo umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo uzanaririmba mu gitaramo kizaba ku wa 07 Nzeri 2019, Louis Van Gaal watoje ikipe ya Manchester United na FC Barcelone, umunyamideri n’umukinnyi wa filimi w’umwongereza Naomi Campbell, n’abandi banyuranye.

Muri iyi myaka 3 ishize, ibindi byamamare byifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo kwita izina ku butumire bw’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB.

Dore bamwe muri bo:

Laureano Bisan Etamé-Mayer: Uwo benshi bakunda kwita Lauren yakiniye ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza kuva muri 2000 kugera muri 2007. Ni umwe mu bakinnyi beza bugarira izamu Arsenal yagize mu myaka 20 ishize, akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu cya Cameroun.

Izina yahaye umwana w’ingagi ni “IKIPE”

Laureano Bisan Etamé-Mayer, wahoze akinira ikipe ya Arsenal
Laureano Bisan Etamé-Mayer, wahoze akinira ikipe ya Arsenal

Alexa Gray: Ni umunya Canada w’ikirangirire mu mukino w’intoki wa Volley Ball. Umwana w’ingagi yamwise “Kunesha”

Dr. Olusegun Obasanjo: Yabaye Perezida w’igihugu cya Nigeria, akaba n’umwe mu bakunze kuza mu Rwanda mu birori bitandukanye. Uretse kuba yaramenyekanye kubera kuyobora igihugu cy’igihangange muri Afurika, na nyuma y’uko avuye kuri uyu mwanya yakomeje kwamamara kubera ubunararibonye muri Politiki bwatumaga ajya gutanga ibiganiro bikomeye akanaba umuhuza w’ibihugu bitandukanye.

Obasanjo (ubanza iburyo) yise ingagi izina rye rya Aremu
Obasanjo (ubanza iburyo) yise ingagi izina rye rya Aremu

Umwana w’ingagi yamwise “Aremu” izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo buri mwana wese ni ingenzi mu muryango.

Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Aba ni abaririmbyi b’ibyamamare bo muri Afurika y’Epfo umukobwa n’umuhungu bagize itsinda rya Mafikizolo. Aba bise umwana w’ingagi “Akeza” ni na bo baririmbye mu gitaramo cyo kwita izina 2018.

Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza na bo baje mu Kwita Izina muri 2018
Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza na bo baje mu Kwita Izina muri 2018

Strive Masiyiwa: ni umunya-Zimbabwe, akaba n’umwe mu baherwe bari muri Afurika bashoye imari mu itumanaho n’ikoranabuhanga. Forbes iherutse gutangaza ko afite umutungo wa Miliyali 2 na miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.

Strive Masiyiwa
Strive Masiyiwa

Umwana w’ingagi yamwise “ISHUSHO”

Alex Scott: Ni umukinnyi mpuzamahanga w’umwongerezakazi wakinnye mu makipe atandukanye harimo Arsenal yakiniye hagati ya 2012 na 2018.

Umwana w’ingagi yamwise “Izahabu”

Patience Ozokwor: Uyu ni umukinnyi wa Filme akaba umunyamideri ndetse n’umuririmbyi w’indirimzo zaririmbiwe Imana wo muri Amerika wo muri Nigeria ndetse amaze kwamamara cyane ku mu gabane wa Afurika.

Umwana w’ingagi yamwise “Inkesha”

Veronika Vařeková: ni Umunyamideri wo muri Repubulika ya Tchèque uzwi cyane mu Burayi mu kumurika no guhanga imideri igezweho.

Izina yahaye umwana w’ingagi ni “Ubwiza”

Strive Masiyiwa(wa kabiri iburyo) hamwe na Olusegun Obasanjo na Graca Machel wahoze ari umugore wa Nelson Mandela baje muri gahunda yo Kwita Izina muri 2018
Strive Masiyiwa(wa kabiri iburyo) hamwe na Olusegun Obasanjo na Graca Machel wahoze ari umugore wa Nelson Mandela baje muri gahunda yo Kwita Izina muri 2018

Mu bandi bazwi cyane bise izina mu myaka 3 ishize, harimo umuririmbyi w’umunyarwanda The Ben wahaye ingagi izina rya ‘Uruyange’.

Harimo kandi Howard Buffett, umushoramari w’umunya Amerika ndetse na Sean Penn: umukinnyi wa Filimi akaba n’umugabo w’umuririmbyi Madonna.

Mugisha Benjamin (The Ben) muri 2017 yise umwana w'ingagi ‘Uruyange'
Mugisha Benjamin (The Ben) muri 2017 yise umwana w’ingagi ‘Uruyange’
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwanda turashimira prezida waredurika yurwanda kuko aduteza imbere nka banyarwanda nkandi nkatwe twiga ubukera ugendo turagushimira

umulisa alliane yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

rwanda turashimira prezida waredurika yurwanda kuko aduteza imbere nka banyarwanda nkandi nkatwe twiga ubukera ugendo turagushimira

umulisa alliane yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka