Dore bamwe mu byamamare baje Kwita Izina mu myaka 3 ishize
Buri muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uba ufite umwihariko cyane cyane mu kwakira abashyitsi no kugaragaza isura ya nyayo y’ubukerarugendo mu Rwanda, ariko mu myaka 3 ishize, ibyamamare bitandukanye bivuye ku isi byiyongereye ku mubare munini w’abashyitsi baza mu muhango wo Kwita Izina.
Uretse abayobozi b’ibigo bikomeye n’imiryango mpuzamahanga batumirwa mu muhango wo Kwita Izina, hari abandi bazwi mu mikino. imyidagaduro, no mu bindi bitandukanye.
Muri uyu mwaka wa 2019, hari ibyamamare ku rwego rw’isi byitezweho kuza mu Rwanda birimo umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo uzanaririmba mu gitaramo kizaba ku wa 07 Nzeri 2019, Louis Van Gaal watoje ikipe ya Manchester United na FC Barcelone, umunyamideri n’umukinnyi wa filimi w’umwongereza Naomi Campbell, n’abandi banyuranye.
Muri iyi myaka 3 ishize, ibindi byamamare byifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo kwita izina ku butumire bw’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB.
Dore bamwe muri bo:
Laureano Bisan Etamé-Mayer: Uwo benshi bakunda kwita Lauren yakiniye ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza kuva muri 2000 kugera muri 2007. Ni umwe mu bakinnyi beza bugarira izamu Arsenal yagize mu myaka 20 ishize, akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu cya Cameroun.
Izina yahaye umwana w’ingagi ni “IKIPE”
Alexa Gray: Ni umunya Canada w’ikirangirire mu mukino w’intoki wa Volley Ball. Umwana w’ingagi yamwise “Kunesha”
Dr. Olusegun Obasanjo: Yabaye Perezida w’igihugu cya Nigeria, akaba n’umwe mu bakunze kuza mu Rwanda mu birori bitandukanye. Uretse kuba yaramenyekanye kubera kuyobora igihugu cy’igihangange muri Afurika, na nyuma y’uko avuye kuri uyu mwanya yakomeje kwamamara kubera ubunararibonye muri Politiki bwatumaga ajya gutanga ibiganiro bikomeye akanaba umuhuza w’ibihugu bitandukanye.
Umwana w’ingagi yamwise “Aremu” izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo buri mwana wese ni ingenzi mu muryango.
Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Aba ni abaririmbyi b’ibyamamare bo muri Afurika y’Epfo umukobwa n’umuhungu bagize itsinda rya Mafikizolo. Aba bise umwana w’ingagi “Akeza” ni na bo baririmbye mu gitaramo cyo kwita izina 2018.
Strive Masiyiwa: ni umunya-Zimbabwe, akaba n’umwe mu baherwe bari muri Afurika bashoye imari mu itumanaho n’ikoranabuhanga. Forbes iherutse gutangaza ko afite umutungo wa Miliyali 2 na miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.
Umwana w’ingagi yamwise “ISHUSHO”
Alex Scott: Ni umukinnyi mpuzamahanga w’umwongerezakazi wakinnye mu makipe atandukanye harimo Arsenal yakiniye hagati ya 2012 na 2018.
Umwana w’ingagi yamwise “Izahabu”
Patience Ozokwor: Uyu ni umukinnyi wa Filme akaba umunyamideri ndetse n’umuririmbyi w’indirimzo zaririmbiwe Imana wo muri Amerika wo muri Nigeria ndetse amaze kwamamara cyane ku mu gabane wa Afurika.
Umwana w’ingagi yamwise “Inkesha”
Veronika Vařeková: ni Umunyamideri wo muri Repubulika ya Tchèque uzwi cyane mu Burayi mu kumurika no guhanga imideri igezweho.
Izina yahaye umwana w’ingagi ni “Ubwiza”
Mu bandi bazwi cyane bise izina mu myaka 3 ishize, harimo umuririmbyi w’umunyarwanda The Ben wahaye ingagi izina rya ‘Uruyange’.
Harimo kandi Howard Buffett, umushoramari w’umunya Amerika ndetse na Sean Penn: umukinnyi wa Filimi akaba n’umugabo w’umuririmbyi Madonna.
Inkuru zijyanye na: Kwita izina
- Perezida Kagame yaryohewe n’umuziki mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Ingagi nise izina nayitayeho, nyishyurira Minerivali none ubu ni yo Mutware w’umuryango - Perezida Kagame
- Abakobwa b’i Kigali bemeje Ne-Yo mu gitaramo cyo #KwitaIzina
- Reba imibyinire idasanzwe ya Sherrie Silver mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Reba uko umuhango wo #KwitaIzina19 abana b’ingagi 25 wagenze (amafoto+Video)
- Umusore wahanze umuhanda w’ibirometero birindwi yishimiye guhura na Perezida Kagame (Video)
- Ijambo rya Perezida Kagame ryanyuze abaturage, biha intego yo kurushaho kubungabunga Pariki
- Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza
- Abaturiye Pariki y’Ibirunga baravuga imyato ingagi
- Umuhanzi Ne-Yo uzasusurutsa igitaramo cyo #KwitaIzina19 ni muntu ki?
- Louis Van Gaal yageze mu Rwanda, aje muri ‘Kwita Izina’
- Mu gitaramo cyo #KwitaIzina19 hashyizwemo abandi bahanzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rwanda turashimira prezida waredurika yurwanda kuko aduteza imbere nka banyarwanda nkandi nkatwe twiga ubukera ugendo turagushimira
rwanda turashimira prezida waredurika yurwanda kuko aduteza imbere nka banyarwanda nkandi nkatwe twiga ubukera ugendo turagushimira