Dore bamwe mu Banyarwanda bahawe inshingano ku rwego mpuzamahanga

Muri uyu mwaka wa 2023 ukiri mu gihembwe cyawo cya kabiri, nibura Abanyarwanda batatu bamaze gushyirwa mu nshingano zikomeye ku rwego rw’Isi. Ni inshingano zitandukanye ariko zatanzwe hagendewe ku buryo abashyizwe muri iyi myanya bitwaye mu nshingano bari bafite imbere mu Gihugu.

Aba baje biyongera ku rutonde rurerure rw’Abanyarwanda batumwe bagasohoza ku rwego rw’Isi n’urw’umugabane wa Afurika, rwaherukaga kwiyongeraho Louise Mushikiwabo, Antoine Cardinal Kambanda na Monique Nsanzabaganwa. Reka turebe bamwe mu batorewe imyanya ikomeye muri bo.

Yvonne Manzi Makolo

Yvonne Manzi Makolo
Yvonne Manzi Makolo

Duhereye ku bakiri mu nshingano hari Madamu Yvonne Manzi Makolo, watangiye kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu kirere (IATA), ku itariki ya 5 Gicurasi 2023. Ni inshingano yari yatorewe muri Kamena 2022 mu Nteko Rusange y’uyu muryango yabereye i Doha muri Qatar.

Uyu mugore wanditse amateka yo kuba ari we mugore wa mbere utorewe izi nshingano kuva mu 1945 iki kigo cyashingwa, yari asanzwe mu nama y’ubutegetsi y’iki kigo kuva mu 2020. Ni umuyobozi wa 81 uhawe izi nshingano muri iki kigo kigenzura ibigo by’indege 290 byo mu bihugu 120 ku Isi hose, kikaba gifite icyicaro muri Canada. Izi nshingano azihawe nyuma y’imyaka ine ayobora kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu, RwandAir.

Dr Sabin Nsanzimana

Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana

Ku itariki 2 Kamena 2023 ni bwo Dr Nsanzimana Sabin yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n’ibyorezo ku Isi. Ni ikigega gishamikiye kuri Banki y’Isi cyashyizweho mu 2022 bivuye ku gitekerezo cy’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20).

Kigamije gukusanya ubushobozi bwo gufasha ibihugu guhangana n’indwara z’ibyorezo cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere. Kigizwe n’ibihugu binyamuryango bitandukanye byo ku migabane yose harimo n’u Rwanda, ndetse n’imiryango mpuzamahanga inyuranye. Dr Nsanzimana asanzwe ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda kuva mu mwaka ushize. Mu gihe cya Covid-19 yayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kiri mu byagize uruhare runini mu guhangana n’iki cyorezo mu gihugu.

Dr Daniel Ngamije

Dr Daniel Ngamije
Dr Daniel Ngamije

Ku itariki 8 Mata ni bwo Dr Daniel Ngamije Madandi, yatangiye kuyobora Porogaramu yo kurandura no kurwanya Malaria ku Isi ibarizwa mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Uyu mugabo afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu rwego rw’ubuzima yakoreye imbrere mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu Rwanda by’umwihariko yayoboye Minisiteri y’Ubuzima mu gihe cy’icyorezo cya Civid 19, aho hamwe n’izindi nzego hashyizweho ingamba zatumye abahitanywe n’iki cyorezo bataba benshi, ndetse no guhangana n’ubwandu bushya muri rusange bigakorwa neza. Muri OMS Dr Ngamije yasanze imibare igaragaza ko muri 2022 hagaragaye abanduye Malariya bagera kuri miliyoni 214 ku Isi, muri abo abagera ku bihumbi 627 irabahitana. Ijanisha rirenga 90% ry’ubu bwandu n’abahitanywe n’iyi ndwara, ni abo ku mugabane wa Afurika.

Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ku itariki ya 19 Ugushyingo 2022 batoreye manda ya kabiri Louise Mushikiwabo nk’Umunyambanga Mukuru w’uyu muryango. Uyu mwanya yari yarawutorewe bwa mbere mu 2019.

Muri manda ye ya mbere, uyu Munyamabanga Mukuru wa OIF yakoze byinshi birimo amavugurura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije Isi. Muri manda nshya Mushikiwabo yavuze ko hari kwibandwa ku mishinga iteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bifasha mu guhanga imirimo y’urubyiruko. Madamu Mushikiwabo izi nshingano yazigiyeho nyuma yo kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda hafi imyaka 10.

Dr Nsanzabaganwa Monique

Dr Nsanzabaganwa Monique
Dr Nsanzabaganwa Monique

Ku itariki 6 Gashyantare 2021 ni bwo Dr Nsanzabaganwa Monique, yatorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Uyu mwanya ni we mugore wa mbere wari uwugiyeho kuva uyu muryango washingwa mu 1999.

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko ari umwanya mwiza ku Rwanda kandi ko yimirije imbere imikorere inyuze mu mucyo muri uyu muryango, no kwihutisha impinduka cyane ko biri mu byo yatorewe. Uyu mwanya yawugiyeho nyuma yo kuba Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva mu 2011, ndetse n’indi myanya inyuranye yagiye agira muri Guverinoma.

Antoine Cardinal Kambanda

Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku itariki ya 25 Ukwakira 2020 ni bwo yatangaje ko Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Kambanda agizwe Karidinali. Ni inshingo zari zihawe Umunyarwanda wa mbere kuva Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yashingwa mu 1900. Nyuma mu 2022 Antoine Cardinal Kambanda yaje no kugirwa na Papa Francis, Umuyobozi wa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte i Roma.

Perezida Paul Kagame

Mu bakiri mu nshingano harimo na Perezida Paul Kagame kuri ubu uyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Ni inshingano yaherewe mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo hari hateraniye inama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma b’uyu muryango izwi nka CHOGM.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Inshingano yagiye abangikanya no kuba Umukuru w’Igihugu ni nyinshi, harimo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bihe binyuranye. Yayoboye kandi Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) muri 2017; manda yaranzwe n’amavugurura akomeye muri uyu muryango. Kuri iyi ngingo y’amavugurura muri AU, Perezida Kagame yahawe inshingano mu 2016 zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe mu muryango azageza ku cyerekezo wihaye muri 2063.

Izi nshingano yafashijwemo n’inararibonye icyenda yitoranyirije, kimwe mu bikomeye zimaze kugezaho ni Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) kuva muri Mutarama 2021. Umukuru w’Igihugu kandi aherutse gusoza manda ye yo kuyobora akanama k’Abakuru b’Ibihugu, kiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Madamu Jeanette Kagame

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeanette Kagame washinze akanayobora Umuryango Imbuto Faundation mu Rwanda, ni umwe mu bafasha b’Abakuru b’Ibihugu bafite ijambo muri Afurika. Mu 2021, Jeanette Kagame yatorewe kuyobota Inama nshingwabikorwa ya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (UGHE), inafite ishami mu Rwanda. Ni Inama Nshingwabikorwa yo ku rwego rwa Afurika, ishinzwe kuzamura ireme ry’abakozi mu by’ubuzima muri Afurika, guteza imbere ukwigira kwa Afurika mu by’Ubuzima n’Ibindi. Mu 2013 na bwo kandi yatorewe kuba Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu Nyafurika baharanira Kurwanya SIDA (OAFLA).

Prof. Romain Murenzi

Prof. Romain Murenzi
Prof. Romain Murenzi

Prof. Romain Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda hagati ya 2001 na 2006, ubu ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Mpuzamahanga giteza Imbere Ubumenyi (TWAS). Ni ikigo gikorera i Trieste mu Butaliyani kuva mu 1983, kikaba kibumbiye hamwe abahanga mu bya siyansi 1,000 bo mu bihigu 70 byo hirya no hino ku Isi bagamije kuzamura ireme ry’ubumenyi.

Prof. Murenzi kandi yahawe izi nshinago nyuma yo gukora nk’ushinzwe iby’ubumenyi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Dr Agnes Kalibata

Dr Agnes Matilda Kalibata ni Umunyarwandakazi w’inzobere mu bijyanye n’Ububinzi. Kuva mu 2014 kugeza ubu yagizwe Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uteza Imbere Ubuhinzi (AGRA). Uyu muyobozi ashimirwa umuhate we mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika binyuze muri AGRA. Ni inshingano yahawe nyuma y’indi myanya inyuranye yakozemo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Dr Agnes Kalibata
Dr Agnes Kalibata

Abasoje inshingano

Mu bagiye basohoza inshingano bahawe twavugamo nka Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) kuva mu 2005-2015. Hari kandi madamu Valentine Rugwabiza, mu 2005 wabaye umugore wa mbere utorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Umuryngo Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ku Isi, (World Trade Organisation/WTO).

Muri 2003 na bwo Umunyarwanda Patrick Mazimhaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugeza 2008. Na none kandi Dr Aisa Kirabo Kacyira wigeze kuyobora Umujyi wa Kigali mu 2011, yagiriwe ikizere na Ban Ki-moon wayoboraga Umuryango w’Abibumbye, amugira Umuyobozi Mukuru w’ishami ryawo rishinzwe imiturire. Kuri ubu ni Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye muri Somalia, kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

Abahawe inshingano bo ni benshi hari n’abakoze imirimo inyuranye ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, nka Martin Ngonga na Dr Ugirashebuja Emmanuel, kuri ubu uyobora Minisiteri y’Ubutabera. Hari n’abagiye bayobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu binyuranye bya Afurika, nka Gen. Patrick Nyamvumba, Mutaboba Joseph, Frank Mushyo Kamanzi n’abandi bagiye bakora mu nzego mpuzamahanga zikomeye kandi bakitwara neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wibagiwe
Dr.Eduard Ngirente miri world bank

Protogene yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Nibyiza kukegeranyo mwadukoreye murakoze

Cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka