Dore amwe mu makosa abakoresha benshi bakunda gukora mu kazi

Mu kazi umukoresha n’umukozi akenshi bahuzwa n’akazi umukozi akeneyeho umukoresha, igihembo cy’akazi ari cyo umushahara, umukoresha na we akeneyeho umukozi kumukorera akazi neza kugira ngo abashe gutera imbere. Hari igihe ariko bitewe n’ibibazo bivuka mu kazi impande zombi zitabasha gukomeza kumvikana bitewe n’amakosa cyangwa izindi mpinduka zaje mu kazi.

Nyuma yo kubagezaho amakosa akomeye yirukanisha umukozi mu kazi nta nteguza nk’uko biteganwa n’iteka rya minisitiri, uyu munsi turabagezaho n’amwe mu makosa abakoresha bajya bakorera abakozi mu kazi, ni amakosa bakora babigambiriye cyangwa anaterwa n’ubumenyi bucye mu by’amategeko.

1. Kutemerera abakozi kwitabira amahugurwa n’iyigisha

Abakoresha bamwe bajya bangira abakozi kujya mu mahugurwa nyamara si byo kuko bihabanye n’ibyo amategeko y’akazi ateganya.

Amahugurwa n’iyigisha by’abakozi bibareba bose abasinye amasezerano hatitawe ku miterere y’amasezerano y’akazi bafitanye n’umukoresha.

Buri mukozi wemerewe n’Umukoresha we gukurikira inyigisho cyangwa amahugurwa by’akazi afite uburenganzira ku mushahara we wose n’inyongera zawo hongeweho amafaranga asubizwa umukozi mu kigwi cy’ayo yatanze kubera impamvu z’akazi, mu gihe cy’amahugurwa cyangwa inyigisho bitarengeje igihe cy’amezi atandatu (6)
Iyo Umukozi ahugurwa cyangwa yiga adakora igihe cy’amahugurwa cyangwa inyigisho kirengeje amezi atandatu, ahembwa bibiri bya gatatu (2/3) by`amafaranga avugwa mu gika kibanziriza iki.

Igihe cya konji ihemberwa igenewe iyigishwa n’amahugurwa ntigishobora gukurwa mu gihe cya konji isanzwe y’umwaka kandi gifatwa nk’igihe cy’akazi mu kureba uburambe bw’umukozi mu kazi. Muri icyo gihe, umukozi agumana ubwiteganyirize yari asanzwe afite.

Umukozi warangije iyigishwa cyangwa amahugurwa afite inshingano yo gukomeza gukorera ikigo cyamwishyuriye mu gihe kigenwa n’amasezerano rusange, ubwumvikane mu kigo cyangwa amasezerano y’umukozi n’umukoresha, keretse Leta imuhamagariye akazi kubera inyungu rusange z’Igihugu.

Amategeko ateganya ko umukoresha agomba gushyiraho gahunda y’umwaka y’amahugurwa n’iyigisha agamije kongerera abakozi be ubushobozi n’ubumenyi bitewe n’ibyo bakora. Aha ariko umukozi mu gihe na we abona hari amahugurwa agamije kumwongerera ubumenyi, ikigo akoramo cyangwa umukoresha we asabwa kumworohereza.

Ikiguzi cy’amahugurwa cyishingirwa n’umukoresha cyangwa umukozi cyangwa bombi bafatanyije.

2. Kutubahiriza amasaha y’akazi ku bakozi

Amasaha ntarengwa y’akazi ni mirongo ine n’atanu (45) mu cyumweru. Icyakora, umukozi ashobora gukora amasaha y’ikirenga abyumvikanyeho n’umukoresha.
Ingengabihe ya buri munsi y’amasaha y’akazi n’ay’ikiruhuko ku mukozi igenwa n’umukoresha. Ikiruhuko cya buri munsi umukoresha agenera umukozi ntikibarirwa mu masaha y’akazi.

Umukoresha aba agomba guha umukozi ikiruhuko kitari munsi y’amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumweru atabarirwa mu masaha y’akazi.

3. Gukoresha abana mu kazi

Ubundi bitewe n’akazi, umwana kuva ku myaka 16 aba ashobora gukora akazi runaka, gusa hari imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18). Abana ntabwo bemerewe gukoreshwa mu kazi imirimo ifite ubukana bubi ku buzima bwabo ndetse n’Imirimo ishobora kwanduza ubuzima bw’umwana, guhungabanya umutekano cyangwa imitekerereze yabo.

Imwe muri iyo mirimo ibujijwe ni ikurikira:

1º Imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana, urugero nk’imirimo yo mu rugo.
2º Imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye urugero nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro .
3º Imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye.
4º Imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana;
5º Imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

Umwana ukora afite imyaka (16) ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18), agomba guhabwa iminsi ibiri (2) y’akazi y’ikiruhuko buri kwezi kw’akazi.

4. Kwimana Icyemezo cy’imirimo yakozwe (Certificate of rendered services)

Iyo amasezerano y’umurimo arangiye, umukoresha aha umukozi ibyo amugomba hamwe n’icyemezo cyemeza ko yamukoreye.
Icyo cyemezo, kigaragaza gusa itariki yatangiriyeho akazi, itariki akazi karangiriyeho, akazi yakoraga cyangwa ubwoko bw’imyanya y’imirimo yakozeho.

Umukoresha wanze gutanga mu minsi cumi n’itanu (15) icyemezo cy’imirimo yakozwe kandi umukozi yagisabye mu nyandiko, cyangwa ntashyiremo kimwe mu bisabwa nk’uko bigaragazwa mu gika cya mbere cy’iyo ngingo, agomba kwishyura indishyi zingana n’ukwezi kumwe (1) k’umushahara uwo mukozi yahembwaga.

5. Gukoresha abakozi imirimo y’agahato

Gukoresha umuntu imirimo y’agahato, gutanga uburenganzira bwo gukoresha umuntu cyangwa kwemera ko hagira undi ukoreshwa imirimo y’agahato mu buryo buziguye cyangwa butaziguye birabujijwe.

Icyakora, imirimo ikurikira ntifatwa nk’iy’agahato:
1 º Umurimo ukorwa hakurikijwe amategeko agenga imirimo itegetswe y’igisirikare;
2 º Umurimo ukorwa hagamijwe kwigisha uburere mboneragihugu no gukunda Igihugu;
3 º Umurimo utegetswe umuntu hakurikijwe icyemezo cy’urukiko kandi ugenzurwa n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha;
4 º Umurimo utegetswe umuntu mu gihe cy’amage, imidugararo cyangwa ibiza.

6. Guhoza abakozi ku nkeke hagamijwe imibonano mpuzabitsina

Guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina ku buryo ubwo ari bwo bwose birabujijwe. Kwirukana umukozi ku kazi kubera ko yatanze amakuru cyangwa ubuhamya ku bijyanye no guhozwa ku nkeke hagamijwe imibonano mpuzabitsina bikozwe n’umukuriye mu kazi birabujijwe. Igihe hari ibimenyetso bifatika byemeza ko umukozi yasezeye ku kazi kubera guhozwa ku nkeke n’umukuriye agamije gukorana na we imibonano mpuzabitsina, bifatwa nko kwirukanwa ku kazi nta mpamvu.

Ntabwo umukozi ari igikoresho cy’umukoresha, umukoresha agomba kubaha umukozi we. Ibi byiganje cyane mu bakoresha b’abakozi n’abandi bantu bafite ububasha ku bantu runaka nk’abarimu, abasirikari bakuru, abayobozi n’abandi.

Umuntu wese ukora igikorwa cyo guhoza undi ku nkeke amubwira amagambo cyangwa akora ibikorwa bihoraho bifitanye isano n’igitsina, bishobora kwangiza icyubahiro cye bitewe n’uko bitesha agaciro cyangwa icyubahiro nyir’ukubikorerwa cyangwa kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro aba akoze icyaha.

Urugero niba ufite umukoresha uguhamagara kenshi cyangwa ukwandikira kenshi ubutumwa agusaba ko mukora imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe akagutera ubwoba ko nubyanga bizakugiraho ingaruka mu kazi icyo gihe aba akoze icyaha.

7. Kuvangura abakozi

Umukoresha agomba guha abakozi amahirwe angana mu kazi.
Umukoresha abujijwe gukora ivangura mu kazi rishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose. Umukoresha wese agomba guhemba umushahara ungana abakozi bakora imirimo y’agaciro kangana nta vangura iryo ari ryo ryose.

8. Kwima abakozi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo

Abakozi n’ababahagarariye bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’uko akazi gateye, gakorwa n’uko gakwiye gukorwa.

9. Gukoresha abakozi nta masezerano , nta bwishingizi , ubwiteganyirize , ntibanahemberwe igihe

Umukozi afite uburenganzira bwo gukorera ku masezerano. Amasezerano y’umurimo ashobora kuba ay’igihe kizwi cyangwa kitazwi. Amasezerano y’umurimo ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse. Icyakora, amasezerano y’umurimo atanditse ntashobora kurenza iminsi mirongo cyenda (90) ikurikiranye. Umukoresha aba agomba gutanga amasezerano y’umurimo ku mukozi kandi umukozi agahabwa kopi yayo.

Abakoresha amategeko abategeka guhemba umukozi umushahara basezeranye kandi ku gihe, gushyira umukozi mu bwiteganyirize no kumutangira imisanzu mu Kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda.

Amasezerano y’umurimo agomba kuba agaragaza igihe atangiriye, igihe azarangirira, umushahara, inshingano za buri ruhande n’uko ibibazo bishobora kuvuka kuri ayo masezerano byahinduka.

10. Gukoresha abakozi igihe cy’igeregezwa kikarenga

Igihe cy’igeragezwa ku murimo ntigishobora kurenza amezi atatu (3). Icyakora, nyuma y’isuzuma ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) bitewe n’impamvu zumvikana, zishingiye ku miterere y’akazi, imikorere n’imyitwarire by’umukozi.

Iyo igeragezwa rirangiye rikagaragaza ko umukozi ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umukoresha.

Iyo igeragezwa rigaragaje ko umukozi adashoboye akazi, hashingiwe ku isuzumabushobozi ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha asesa amasezerano y’umurimo nta nteguza. Iseswa ryayo ntirituma hatangwa imperekeza usibye gusa umushahara umukozi yakoreye. Umukozi wongeye guhabwa akazi mu kigo yakoreye mbere kuri uwo mwanya yakozeho ntiyongera gushyirwa mu gihe cy’igeragezwa ry’akazi.

11. Guhindura amasezerano y’umurimo nta bwumvikane bw’impande zombi

Amasezerano y’umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho. Aho bikozwe impande zombi zitabiganiriyeho biba ari amakosa, amasezerano y’umurimo ntashobora kwimurwa ava ku mukoresha umwe ajya ku wundi umukozi atabyiyemereye.

Umukoresha ashingiye ku nyungu z’ikigo, ashobora kwimurira umukozi ku wundi mwanya utandukanye n’uwo yasabye uri ku rwego rumwe na wo atagabanyije umushahara we n’ibindi agenerwa.

Umukoresha ntagomba gushyira umukozi ku rundi rwego rw’umurimo atabyemeye iyo bishobora kumushyira ku rwego ruri hasi y’urwo yari asanzweho no kumugabanyiriza umushahara.

12. Kwirukana abakozi bagize Impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo

Umukozi ntashobora gusezererwa ku murimo bitewe n’ibyago bikomoka ku murimo, keretse iyo byemejwe na muganga wemewe na Leta ko atagishoboye gukomeza gukora uwo murimo.
Iyo bigaragaye ko umukozi agishoboye gukora akazi umukoresha amuhindurira umwanya w’umurimo ujyanye n’ubushobozi bwe. Iyo udahari amasezerano y’umurimo araseswa umukozi agahabwa ibiteganywa n’amategeko.

13. Kwimana Ikiruhuko cy’umwaka n’icyo kubyara ku bakozi

Umukoresha agomba kugenera umukozi ikiruhuko cy’umwaka. Ikiruhuko cy’umwaka ntigishobora kuvunjwa mu mafaranga Umukozi ugitangira akazi ajya mu kiruhuko cy’umwaka nyuma y’amezi cumi n’abiri (12) akora habariwemo n’igihe cy’igeragezwa. Iminsi y’ikiruhuko rusange iteganywa n’amategeko ntibarirwa mu kiruhuko cy’umwaka gihemberwa.
Umukozi uri mu kiruhuko cy’umwaka akomeza kugira uburenganzira bushingiye ku masezerano ye y’umurimo.

Ibiruhuko umukozi wa Leta yemererwa mu kazi biteganywa n’ingingo ya 17 ya sitati nshya y’Itegeko numero 017/2020 ryo kuwa 7/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Iyo ngingo iteganya ko umukozi yemerewe ibiruhuko birimo:

Ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cy’ingoboka, ikiruhuko cyo kubyara, ikiruhuko cy’uburwayi, ikiruhuko rusange n’uruhushya umukozi asaba mu kazi.

Iyo igihe umukozi yagennye kuzafata ikiruhuko kigeze, yuzuza urupapuro rwabugenewe hanyuma rugashyikirizwa umukozi ushinzwe abandi mu rwego akorera.

Muri urwo rupapuro umukozi wa Leta agaragaza imyirondoro ye, amazina, urwego akorera, ishami akoramo, iminsi y’ikiruhuko yifuza gufata, igihe azatangirira icyo kiruhuko n’igihe azagisoreza hanyuma urwo rwandiko akarushyikiriza umuyobozi we ku rwego rwa mbere ari na we umwemerera ikiruhuko, Umuyobozi akamusinyira n’umukozi ushinzwe abandi akamusinyiraho .

Ikiruhuko cy’umwaka itegeko riteganya ko kitarenza iminsi 30, umukozi wa Leta wagifashe akaba yemerewe kuba yakigabanyamo inshuro zitarenze eshatu, gusa iyi ni impinduka yabaye kuko muri sitati yo mu 2013 ho umukozi yashoboraga kugabanyamo ikiruhuko inshuro zitarenze ebyiri.

Umukozi ukora mu rwego rwigenga nawe yemerewe Konji y’iminsi 21 itabarirwamo iminsi ya konji rusange n’ibindi biruhuko bishobora kubaho mu buryo bwa rusange.

Birashoboka ko umukozi yasaba ikiruhuko ntahite agihabwa kubera impamvu z’akazi, icyo kiruhuko cyigijweyo umukozi aba ashobora kugifata bitarenze itariki ya 31 Ukuboza y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho. Aha twanakwibaza uko bigenda ku mukozi watijwe cyangwa akimurirwa ahandi adafashe ikiruhuko cy’umwaka.

Itegeko rishyiraho sitati rusange ry’uyu mwaka 2020, riteganya ko uwo mukozi ikiruhuko cy’umwaka agifata mu rwego yagiye gukoreramo .

Hari kandi ikiruhuko cy’ingoboka aho umukozi ahabwa ikiruhuko kubera ibyiza cyangwa ibyago yagize mu kazi kikaba kimwemerera kuba atari mu kazi mu buryo buteganywa n’amategeko. Ni ikiruhuko gitangwa n’umuyobozi wo ku rwego rwa mbere. Ibirukuko by’ingoboka bikaba biteganyijwe mu buryo bukurikira:

Umukozi wa Leta washyingiwe imbere y’amategeko ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ibiri (2), umukozi wa Leta w’umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine (4) iyo umugore we yabyaye, iyo umugore yagize ingorane zishingiye ku kubyara umugabo ahabwa indi minsi itanu yiyongera k’uyo yari yahawe.

Umukozi wa Leta wapfushije uwo bashyingiranywe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi irindwi (7) iyo umugore asize umwana utarageza ku mezi atatu umugabo ahabwa ikiruhuko cy’ukwezi kumwe kwiyongera ku minsi igenerwa umukozi wa Leta wapfushije uwo bashakanye.

Umukozi wa Leta wapfushije umwana cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye ahabwa ikiruhuko cy’iminsi itanu, umukozi wa Leta wapfushije se, nyina, sebukwe cyangwa nyirabukwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine, umukozi wa Leta wapfushije umuvandimwe bavukana ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine, uwapfushije sekuru cyangwa nyirakuru agahabwa ikiruhuko cy’ingoboka icy’iminsi itatu.

Umukozi wa Leta wimuriwe aharenze ibirometetro 30 avuye aho asanzwe akorera ahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu kugira ngo abe yabashije kugera aho yimuriwe.

Sitati nshya ivuga no ku mukozi wa Leta w’umugore wapfushije umwana, aho ivuga ko umukozi wa Leta wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru umunani (amezi abiri) bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye, gusa uwabyabye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara.

Hari ikiruhuko kandi kigenerwa umugore igihe inda yavuyemo cyangwa igihe umwana yavutse igihe cyo kuvuka kitaragagera. Ibyo biri mu itegeko mu ngingo ya 23 y’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta aho riteganya ko umugore wari utwite inda ikavamo mbere y’ibyumweru 20 byo gusama ahabwa ikiruhuko cy’uburwayi giteganyijwe n’itegeko, na ho umukozi wa Leta w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kubyara kitaragera agahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda (9).
Ikiruhuko cy’uburwayi na cyo kiri mu byavuguruwe muri sitati shya igenga abakozi ba Leta aho ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kidashobora kurenza igihe cy’ukwezi kumwe, na ho ikiruhuko kirekire cy’uburwayi ntikirenze amezi atandatu ndetse kigatangwa gusa n’umuyobozi w’urwego umukozi akorera ashingiye ku mwanzuro w’akanama k’abaganga batatu bemewe na Leta.

Uretse abakozi ba Leta, abakozi bigenga na bo bemerewe konji. Abakozi bigenga bemerewe konji y’iminsi 21 ku mwaka ariko bakanemererwa na ziriya konji zindi nka konji yo kubyara, gukora ubukwe, konji y’ingoboka. Konji y’umwaka ku mukozi wigenga ni iminsi 21 itangwa bitewe n’igihe amaze mu kazi, n’iminsi 18 ku mukozi ugitangira akazi ataramara igihe mu kazi.

Abakoresha bashishikarizwa kujya baha abakozi ibiruhuko kubera ko iyo umukozi akoze ataruhutse bigira ingaruka ku musaruro mu kazi ndetse bigakurura amakimbirane mu kazi.

14. Gufatira umushahara w’umukozi

Uretse amafaranga ategetswe agomba gukatwa n’andi ashobora gukurwaho hakurikijwe ibyavuzwe mu masezerano y’umurimo, umukoresha afatira umushahara w’umukozi iyo bishingiye ku gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko cyangwa iyo umukozi ayatanze ku bushake bwe.

Umukoresha ntashobora gukata amafaranga arenze kimwe cya kabiri (1/2) cy’umushahara w’umukozi kugira ngo yishyure amafaranga yari yaramugurije, gufatira ku ngufu, gutanga ku bushake umusanzu w’ishyirahamwe umukozi abereye umunyamuryango kandi nta nyungu zigomba kongerwa ku mafaranga yishyurwa n’umukozi. Ihame rivugwa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo rikoreshwa no ku mushahara wishyuwe mbere y’igihe gisanzwe umukozi ahemberwa.

15. Kudashyiraho amategeko ngengamikorere

Umukozi afite uburenganzira bwo kumenyeshwa amategeko ngangamikorere akamenyeshwa ibyemewe n’ibitemewe mu kazi.

Ikigo gikoresha nibura abakozi batanu (5) gishyiraho amategeko ngengamikorere. Ubuyobozi bw’ikigo bushyiraho amategeko ngengamikorere y’ikigo nyuma yo kubiganiraho n’abahagarariye abakozi.

Amategeko ngengamikorere yandikwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda no mu zindi ndimi zikoreshwa mu butegetsi bwa Leta aho bibaye ngombwa kandi akamenyeshwa abakozi bose.

Ku kigo gifite amashami menshi, buri shami rishobora gushyirirwaho ingingo zihariye zikubiyemo amabwiriza arigenga. Iby’ingenzi muri ayo mategeko byerekeye muri rusange uko akazi gakorwa, imyitwarire, ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi n’izindi ngingo zibereye ikigo.

Amategeko ngengamikorere y’ikigo atangira gukurikizwa nyuma yo kumenyeshwa abakozi bose bireba. Kopi y’amategeko ngengamikorere y’ikigo ishyikirizwa umugenzuzi w’umurimo w’aho ikigo giherereye bitarenze iminsi mirongo itatu (30) atangiye gukurikizwa.

Amakosa akorwa n’abakoresha ni menshi, aya ni amwe mu makosa twabakusanyirije kugira ngo turusheho gufasha abakoresha kumenya amakosa bakwirinda, n’abakozi bakarushaho kandi kumenya uburenganzira ku byo bemerewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ese iyo umukozi abyaye mukiruhuko kinini ahabwa ikiruhuko bahereye igihe yabyariye cg batangira kubara aruko amashuri yafunguye?

Umuhoza Grace yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Umukoresha wasinyishije abakozi imihigo hanyuma hakagira uwo atayiha ngo ayisinye kandi ntanamumenyeshe impamvu uyu mukozi utarahize bityo ntanahigure uburenganzira bwe bubarizwa he cyangwa uyu mukoresha we abazwa iki niba amanota yimihigo afite aho ahurira nizamurwa ryumukozi.
Mwatugira inama nuburyo uyu muntu yarenganurwa.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

Dufitikibazo cyo kutubahiriza amategeko y,umurimo mukigo nderabuzima cya Gakoma akarere ka Gisagara gukoreshwa amasaha yikirenga kudahabakozi amahirwangana kudahabakozikiruhuko gihagije kubarinsi y,kiruhuko cy,umwaka habariwemo iminsi y,amahugurwa no gutoyeza umukozi utamunwirubugambo

Richard yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Muzatubarize impamvu abakozi ba sacco badahabwa ubwishyingizi mu buvuzi

Alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2022  →  Musubize

Muzatubarize impamvu abakozi ba sacco badahabwa ubwishingizi mu buvuzi

Alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2022  →  Musubize

none iyo umukoresha ahinduye amasaha umurimo utangiriraho niba akazi katangiraga 8h kakajya ku isaha ya 6h zigitondo ese aho ntanyunganizi aba akwiye kugenera abakozi ngo babashe kugera kumurimo ku isa yagenwe?

parfait yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Muraho,
Murakoze cyane ku bwízi information, haramakosa menshi dukora tutayazi.
Nabasaga niba mwaduha ahantu(link) umuntu yakuraho information ziri detaille.
Murakoze

Murenzi yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Mwakoze kutugezaho Aya makuru muzafushakire namategeko Shana Aya makosa thx.

Janvier Murenzi yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka