Dore abandi bashoye ibiceri muri Inzozi Lotto bagatombora za miliyoni

Yvette Nyirantwari utuye i Busanza muri Kicukiro, yasezeye isuka ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, nyuma yo kugura udutike dutatu twa Inzozi Lotto tw’amafaranga 600Frw, muri tombora yiswe IGITEGO ikorwa buri munsi.

Yvette Nyirantwari
Yvette Nyirantwari

Afite umugabo w’umumotari, akaba ari umubyeyi w’abana batatu wari usanzwe akodesha imirima agahinga, ibyo asaruye akabigurisha hakavangamo amafaranga yo kunganira uwo bashakanye mu bitunga urugo.

Nyirantwari avuga ko nta gihe yigeze afata imbumbe y’amafaranga arenze ibihumbi 500Frw, yaba ari avuye mu mwuga akora cyangwa mu mpano z’inshuti n’imiryango.

Nyirantwari avuga ko yari asanzwe yumva ibijyanye na Tombola ya ’Inzozi Lotto’ ntabyiteho, ariko ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 ngo yatangiye agura amatike abiri y’amafaranga 400Frw, agerageza amahirwe ntiyatsinda.

Ku munsi ukurikiyeho Nyirantwari yarakomeje akanda kuri telefone ye *240# akurikiza amabwiriza kugeza ubwo bamweretse Tombola ya Inzozi Lotto, arakomeza agera ku mukino witwa IGITEGO (ukorwa buri munsi usibye ku Cyumweru).

Nk’uko n’abandi bose babikora, Nyirantwari avuga ko yahisemo imibare ibiri muri itandatu iba ku gatike, akaba yaraguze udutike dutatu yishyura amafaranga 600Frw akuye kuri Mobile Money ye, maze arategereza.

Ati "Hageze saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uwo munsi, numva Thierry wo muri Inzozi Lotto arampamagaye antumira kujya gufata amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 900Frw, icyakora bakuyemo imisoro nsigarana arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 660Frw."

Nyirantwari yari yarifuje gukora yicaye akava ku isuka, none ngo Inzozi arazikabije kuko agiye guhita ashinga butike yunganira ya mirimo y’ubuhinzi yari asanzwe akora.

Venuste Ntezirizaza
Venuste Ntezirizaza

Uwatomboye arenga 1,300,000Frw aguze itike y’amafaranga 200, Venuste Ntezirizaza, wamenye ibijyanye na Inzozi Lotto mu mezi nk’atatu ashize, avuga ko yari amaze kugura udutike twa tombora ya IGITEGO inshuro enye, duhwanye n’amafaranga 800Frw.

Ubwo yari amaze kubikora ku nshuro ya gatanu ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Ntezirizaza ngo bamuhamagaye bamutumira kuza gufata sheki y’amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka