Dore abagiye guheza Kigali muri Guma mu Rugo (Video)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 15 bafatiwe mu ngo ebyiri zo mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, bari mu birori banasangira inzoga muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

Babiri muri bo baganiriye n’itangazamakuru bemera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus kimaze iminsi cyaribasiye cyane Umujyi wa Kigali, bakavuga ko babirenzeho babizi ariko batazabisubira.


Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu CSP Afrika Sendahangarwa Apollo yavuze ko Polisi itazahwema gufata aba bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, anashimira abaturage badahwema gutanga amakuru y’aba bantu bagafatwa.
Ati "Aba bantu uko ari 15, barapimwa Covid-19 kandi biyishyurire ibipimo, ubundi bacibwe amande nk’uko amabwiriza y’Umujyi wa Kigali abivuga."
Aya mabwiriza avuga ko abarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri ubu buryo bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 25 ( 25,000 Frw), uwateguye ibirori mu rugo agacibwa ibihumbi 200 Frw.

CSP Afrika Sendahangarwa yongeye kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Coronavirus kidakwiye kujenjekerwa kuko kirimo gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda benshi, asaba abantu gusubira mu mabwiriza yo kukirinda yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri bakayafata mu mutwe, ndetse bakanayakurikiza kugira ngo Abanyarwanda cyane cyane Abanyakigali bari mu bihe bidasanzwe babe babasha kubivamo amahoro.



Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese none covid yabaye gereza kuburyo atamuntu akakiba yokwinwera agacupa nincuti?ese bizahera ryari?ese nitahera tuzaguma murugo kuzageza ryari?
Ningonbwako kwirinda icyorezo cya Covid19 tubigira inshingano zacu, ntitukabiharire abayobozi, nibyiza gutanga amakuru, kuko twese turabona uko icyorezo kimeze, tudakuringije ingamba zifatwa twakwibuka twashize
gusa birababaje kubona tugeze aho kutumvira inzego zumutekano,cyakora mudufasha hano kanombe mukajagali kubitaro insengero zimukiye murugo,utubari natwo ni murugo,izo sabukuru zamavuko nazo ni murugo ntabwo corona ishobora gushira muri kigali.tutabigizemo uruhare.
Mubabarire kdi nabo babicikeho.
Banyarwanda mube mwihanganye ibyo mufiteho droit muzongera mubibone ariko ubu covid irahari imeze nabksbisa
Bahamwebatatumara
Abobosebabababeshya ntamunsi ubuyobozibudafatira abantumungobakoribirorikandibitemewe bakabeshyakobarikwizihiza itarikiyamavuko retanibahanekuko harinahandibirihenshicyane cyanecyane ikanombe hobirakabije leta nitabarekukonitweturikugiruruhari murupfurwacu rwabicwa na covid bahamwebibere abandisomo