Domitilla Mukantaganzwa yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Perezida Paul Kagame yashyize Madamu Domitilla Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, nk’uko itangazo ryavuye mu biro by’Umukuru w’Igihugu ribivuga.
Domitilla Mukantaganzwa yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko guhera tariki 04 Ukuboza 2019.
Agizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo wari kuri uwo mwanya guhera tariki 04 Ukuboza 2019 (yari awumazeho imyaka itanu), akaba na we yari yarasimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Alphonse Hitiyaremye wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse wari usanzwe ari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Nk’uko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 , ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 ribiteganya, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abanje kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Mbere y’uko batangira inshingano, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika. Manda yabo ni imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agomba kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko kandi nta bundi bwenegihugu agomba kuba afite.
Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rukiko rusumba izindi zose mu gihugu, ni na rwo rukiko rufata ibyemezo bya nyuma bijyanye n’ubutabera n’imanza.
Ohereza igitekerezo
|