Djibouti na Ethiopia baje kwigira ku Rwanda imikorere ya VUP na Girinka

Intumwa ziturutse mu gihugu cya Djibouti na Ethiopia, zagiriye urugendoshuri mu Karere ka Gicumbi, aho rugamije kwigira ku Rwanda gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, zirimo VUP na Girinka.

Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yakiriye izo ntumwa
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yakiriye izo ntumwa

Nyuma yo kwakira izo ntumwa tariki 01 Kamena 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze kuri urwo rugendoshuri rwahurije intumwa z’ibihugu bibiri mu Karere ayoboye.

Ati “Ni intumwa zaturutse muri Ethiopia na Djibouti, wabonaga ko bifuza kutwigiraho cyane ku bijyanye n’uko twita ku baturage bacu muri gahunda mu byo dukora, yaba kuri izi nkunga duha abaturage twita Direct support, ya mafaranga duha abakuze bari hejuru y’inyaka 65 batishoboye cyangwa badafite ababafasha”.

Uwo muyobozi, yavuze no ku bindi ibyo bihugu byaje kwigira ku Rwanda, harimo na Gahunda ya VUP, ndetse n’uburyo u Rwanda rukorana n’imiryango mpuzamahanga mu kuzamura imibereho myiza y’umuturage.

Izo ntumwa, mbere yo gusura abaturage zabanje kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi
Izo ntumwa, mbere yo gusura abaturage zabanje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi

Ati “Hari n’ibindi byiciro bijyanye n’intege z’umuntu, nk’icyiciro cy’abafiye imbaraga nkeya tubwira tuti ishakemo amasaha abiri ugende ukore mu nyungu z’abaturage, ukore umuhanda, iyo ukwezi gushize bahabwa umushahara ari byo bita VUP”.

Arongera ati “Hari n’icyiciro cy’abakora imirimo y’ingufu iyo twita nyakabyizi, n’izindi gahunda zifasha abaturage zirimo Girinka. Ni ibyo bari baje kutwigiraho, aho bari baturutse muri Minisiteri ikurikirana gufasha abo batishoboye. Ni ubwo budasa bw’igihugu cyacu bari baje kureba ngo bashyire iwabo”.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi, abagize ayo matsinda bakomereje mu mirenge kwirebera ibyo abaturage bagezeho, aho bageze no mu ngo zimwe na zimwe z’abaturage mu rwego rwo kubaganiriza.

Meya Nzabonimpa yavuze ko mu biganiro bagiye bagirana n’abaturage bishimiye uburyo babayeho, uburyo bafashwa kuzamura imibereho myiza yabo binyuze muri gahunda zirimo VUP na Girinka, bavuga ko bungutse byinshi bajyanye iwabo.

Ati “Abo bashyitsi, iyo urebye ibiganiro dukorana n’ibibazo babaza n’uburyo babonye uko abaturage bacu bafashwa muri izo gahunda, usanga koko dufite ubudasa, kandi koko urebye uburyo abana biga, uko abaturage bishyura ubwisungane mu kwivuza, uko bakorera mu makoperative, tubona umunsi ku munsi impinduka mu baturage bacu”.

Arongera ati “Cyane ko Gicumbi imaze gufatwa nk’Akarere kamaze kugaragara ko gafite umukamo mwinshi mu gihugu, usanga umuturage uhaye inka, kubera ko inyinshi tuzitanga zihaka, nyuma y’amezi atatu atangira gukama litiro zigera ku icumi ku munsi, agatangira kugana amakusanyirizo, ibi byose abashyitsi bacu babishimye bavuga ko babijyana n’iwabo”.

Muri urwo rugendoshuri, izo ntumwa zo muri Ethiopia zari ziherekejwe n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imishinga itandukanye yibanda ku buhinzi n’ubworozi HEIFER International, nk’umufatanyabikorwa w’imena w’Akarere ka Gicumbi.

Meya Nzabonimpa avuga ko HEIFER International Rwanda, ifasha Akarere ka Gicumbi muri gahunda yo koroza abaturage muri gahunda ya Girinka imaze kugera ku rwego rushimishije mu Karere ka Gicumbi.

Ngo hari n’ibindi bikorwa HEIFER International ifatanyamo n’abafatanyabikorwa bayo barimo Umushinga PRISM, aho bafatanya n’Akarere mu koroza abaturage amatungo magufi no guhugura abaturage mu bworozi, ahategurwa umushinga wo kubaka isoko ry’amatungo magufi n’ibagiro ry’ingurube i Gicumbi.

Biteganyijwe ko urwo ruzinduko rw’intumwa za Ethiopia na Djibouti, rumara iminsi ibiri.

Basuye ingo mbonezamikurire, bashima uburyo abana bitabwaho
Basuye ingo mbonezamikurire, bashima uburyo abana bitabwaho
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi b'Akarere ka Gicumbi
Bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka