Diyosezi ya Ruhengeri yungutse umupadiri n’abadiyakoni 10

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse intore z’Imana zigizwe n’umupadiri umwe n’abadiyakoni 10.

Diyosezi ya Ruhengeri yungutse umupadiri n'abadiyakoni 10
Diyosezi ya Ruhengeri yungutse umupadiri n’abadiyakoni 10

Ni ibirori byabereye muri Paruwasi ya Bumara mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, Paruwasi yabyaye Padiri mushya witwa Gratien Kwihangana.

Ni isakaramentu ryatanzwe na Myr Vincent Harolimana, wari agaragiwe n’abapadiri hafi ya bose bo muri Diyosezi ya Ruhengeri, abihaye Imana n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta mu Karere ka Musanze na Gakenke.

Akanyamuneza kari kose ku mbaga y’abakirisitu bari bakubise buzuye iyo Kiliziya ya Paruwasi ya Bumara, bishimira intambwe nshya bateye yo kuba iyo Paruwasi yizihiza Yubire y’imyaka 11 imaze ishinzwe, ikaba ibyaye umupadiri n’umudiyakoni muri uyu mwaka wa 2023.

Musenyeri Vincent Harolimana ni we wayoboye uwo muhango
Musenyeri Vincent Harolimana ni we wayoboye uwo muhango

Ibyo abakirisitu babifata nk’ishema rikomeye kuri bo no kuri Kiliziya, nk’uko bamwe muri bo babitangaje.

Umwe ati “Mu myaka 11 iyi Paruwasi imaze ishinzwe ni icyitegererezo mu kubyara Intore za Nyagasani, byose bituruka ku bukirisitu twimakaje tukabitoza n’abana bacu. Uyu mwaka Paruwasi yacu ibyaye Padiri n’umudiyakoni, murumva ko no mu mwaka utaha ibirori nk’ibi bizagaruka umudiyakoni yabaye Padiri”.

Undi ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuba ubuyobozi bwa Diyosezi yacu burangajwe imbere na Musenyeri Vincent Harolimana, bwateraniye iwacu mu gutanga isakaramentu ry’ubusaseridoti, ni urugero rwiza abana bacu babonye rwo kurushaho gukunda Imana no guharanira kuyikorera”.

Gratien Kwihangana yavuze ko umuhamagaro wo kuba Padiri wamujemo mu 2013, ubwo yari mu mwaka wa gatandatu muri Seminari into ya Nkumba, nyuma yo kuzirikana ibyiza Imana yamukoreye kuva akiremwa yumva nyagasani yamutura ubuzima bwe bwose, bakabana indatana.

Ati “Numvise ntacyo nakwitura Nyagasani uretse kumuyoboka njyewe wese, no kumwiyegurira ubuzima bwanjye bwose, ngamije kubana na we ubumwe bw’indatana no kumukorera muri Kiliziya yogeye ku Isi yose. Kimwe mu byiza Imana yankoreye, yamfashije kwiyumvamo umuhamagaro wo kuba Padiri, ni ukuntu yarinze ubuzima bwanjye mu bihe bikomeye navukiyemo, kuva icyo gihe kugera uyu munsi ngenda ndushaho kubona urukundo rw’Imana mu buzima bwanjye”.

Naho Diyakoni Ndayiringiye Ariston, umwana umwe mu muryango wabo, ati “Umuhamagaro wanjye wo kwiha Imana waturutse mu burere bwa gikirisitu nakuriyemo. Navutse nsanga umuryango wanjye bakunda gusenga, nkura njyana na mama mu Misa ku cyumweru no mu minsi y’imibyizi, ibyo byatumye nkura nkunda abapadiri”.

Arongera ati “Iwacu i Rwaza hari abapadiri b’abazungu, nkumva ndabakunze, nava no mu misa nkagerageza kwigana ibyo bakora mu misa nkumva nanjye nzaba Umupadiri byanze bikunze. Nyuma yo guhabwa ukarisiya ya mbere, nahise njya mu muryango w’abahereza no m’uw’abana b’abaririmbyi, abarezi banjye babona ko ndi mu muhamagaro w’ubupadiri batangira kumfasha none mbaye Diyakoni”.

Ababaye abadiyakoni, ni Arinatwe Eugène, Bizimana Maurice, Muhayeyezu Aron, Ndayiringiye Ariston, Niyikora Patrick Consolateur, Niyonsaba Innocent, Nizeyimana Théogène, Nkoreyimana Valantin, Nsababera Narcisse na Ukwizera Blaise.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka