Diyosezi ya Kibungo ni yo ifite Paruwasi nyinshi zafunzwe: Kiliziya yagize icyo ibivugaho
Diyosezi ya Kibungo ifite Paruwasi nyinshi zafunzwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ku mpamvu zo kutuzuza bimwe mu bisabwa byagendeweho muri gahunda yo gufunga Kiliziya n’insengero zitujuje ibisabwa.
Iyo Diyosezi iri mu zifite Paruwasi nyinshi (22), umunani muri zo ni zo zifunguye, bamwe bagatungurwa no kumva ko hari Paruwasi zafunzwe mu gihe zifite amateka akomeye, dore ko hari n’izashinzwe hakiri izina ry’umwaduko wa Kiliziya mu Rwanda ari ryo rya "Misiyoni".
Muri izo Paruwasi zashinzwe mu za mbere, harimo Paruwasi ya Nyarubuye yashinzwe tariki 24 Nzeri 1940, Paruwasi ya Mukarange, Paruwasi ya Rukira, Paruwasi ya Rusumo n’izindi.
Paruwasi nyinshi mu zifunze ni izo mu Karere ka Kayonza zose n’izo mu Karere ka Kirehe gafite Paruwasi ebyiri zifunguye ari zo Gashiru na Musaza muri Paruwasi 7.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na bamwe mu bakirisitu basengera muri izo Paruwasi zafunzwe, bavuga ko batorohewe no kubaho badasenga abandi bagakora ingendo ndende bajya gusengera aho Paruwasi zifunguye, ibyo bigatuma basenga mu mubyigano kubera ubwinshi bw’abazigana baturutse ahandi.
Uwitwa Bugingo Isaïe ati «Twe dusengera muri Paruwasi ya Kirehe, turi gutega imodoka tukajya gusengera muri Katedarali i Kibungo, ku Cyumweru mu gitondo saa kumi n’ebyiri turi kuba twageze ku muhanda dutega, hakaba ubwo dukererewe kubera kubura imodoka kuko turi benshi».
Arongera ati «Abakirisitu urabona ko bafite inyota yo kubona aho bongera gusengera hafi yabo, nk’ubu twe turi guturuka i Kirehe, biri kudusaba ibihumbi birenga bitatu (3000 FRW), urumva nk’abaturuka ku Rusumo bo birabasaba 5000 FRW, byumvikane ko hajya gusenga uwifite, umukene ntibimworohera».
Mugenzi we wo muri Paruwasi ya Gahara ati «Turi mu bibazo bikomeye, kubaho mu buzima butagira Misa, Imana ikomeze idufashe tubone Paruwasi yacu ifunguwe kuko tunyotewe ijambo ry’Imana».
Abo bakirisitu bavuga ko n’ubwo batari gusenga uko bisanzwe, ngo ntibibabuza gukomera ku kwemera kwabo, aho ngo bafite icyizere ko Kiliziya zifunze zongera gufungurwa.
Bugingo ati «Kuba Paruwasi yacu ifunzwe ntabwo byatubera impamvu yo guta ubukirisitu n’ukwemera kwacu, ubwo n’ubundi keretse wa wundi wari usanzwe atemera. Hari abaguye bitewe n’ukwemera guke, ariko ku bafite ukwemera turakomeza dushimire Imana, kandi bagiye batubwira impamvu Kiliziya zafunzwe tukabyumva».
Umukirisitu wabuze Ukarisitiya aba yahuye n’ibyago bikomeye - Musenyeri Oreste INCIMATATA
Mu kumenya icyo Kiliziya ivuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Musenyeri Oreste INCIMATATA, Igisonga cy’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, avuga kuri zimwe mu mpamvu zatumye Paruwasi hafi ya zose za Diyosezi ya Kibungo zifungwa, anagaragaza uko abakirisitu babayeho.
Yavuze ko inyinshi muri Paruwasi zafunzwe hagendwe ku byangombwa bibiri basanze zitujuje birimo icyemezo cy’imikoranire n’Akarere n’uburyo burinda amajwi gusohoka (Sound Proof).
Ati «Muri Paruwasi 22 umunani gusa ni zo zikora, icyabiteye natwe ntabwo tukizi, nko mu Karere ka Kayonza Kiliziya zacu zose uko ari indwi zirafunze, no muri Kirehe hafunguye Paruwasi ebyiri gusa, Gashiru na Musaza, njye ntabwo nabasha gusubiza icyo kibazo kuko sinzi ibyo bagendeyeho».
Arongera ati «Usanga ibyo tubazwa bidahuye, nko muri Mukarange bafunze ngo kubera sound proof, ariko ahenshi ni za Lettre de Collaboration (icyemezo cy’imikoranire n’Akarere ), kandi bazi ko Uturere twose dusanzwe dukorana, bashatse kuduha icyo cyemezo cy’Akarere bakiduha, njye ibyo ntacyo nabivugaho».
Musenyeri Oreste INCIMATATA, yagarutse kuri Sound Proof, aho ngo itakabaye ari ikintu cyatuma Paruwasi ifungwa kuko ngo mu busanzwe mu misengere ya Kiliziya Gatolika badateza urusaku.
Ati «Paruwasi ya Mukarange bayitangiriyeho bafunga ngo nta sound proof, kandi rwose nta muturage isakuriza, ntabwo iri mu baturage rwagati iritaruye, n’ubwo bavuza n’ingoma ntawe byamena amatwi kandi nta n’ubwo dusenga nijoro, natwe ibyangombwa dusabwa turacyabitegereje, ni ikibazo ntabwo tuzi ibyo ari byo, ngiye kwiha gusubiza ku cyabiteye naba ngiye kubeshya».
Yavuze ko mu byo Abapadiri bari gukora muri Paruwasi zifunze, ari ukwegera abaturage rimwe na rimwe babasura mu ngo mu kubahumuriza abandi bakabakangurira gusenga nk’uko byagendaga kera Paruwasi zikiri nke, aho bemera kuvunika bagakora ingendo ndende bajya gusengera muri Paruwasi zidafunze.
Abajijwe niba abakirisitu badashobora gutakaza ukwemera kubera kubura aho basengera, yagize ati «Ibyo birashoboka, ariko bishobora no gukomeza ukwemera, uwemera akemera, ujegajega nyine akagwa, ariko dukomeje kubegera tubahumuriza uko dushoboye, uburyo bwo gukora iyogezabutumwa buri ukwinshi ariko iyo babuze amasakaramentu biba bibabaje».
Arongera ati «Kudahabwa Ukarisitiya ku Cyumweru burya ni ibibazo bikomeye, ni ibyago bikomeye ku mukirisitu, kuko twebwe nka Kiliziya Gatolika ipfundo ry’ukwemera kwacu ni Ukarisitiya, iyo tubuze Ukarisitiya biragora».
“Nta cyaha tubona twakoze, twizeye ko bazadufungurira”
Musenyeri Oreste INCIMATATA avuga ko Kiliziya ifite icyizere ko Paruwasi zifunze zizafungurwa, kubera ko nta kintu na kimwe abona cyatuma zikomeza gufungwa.
Ati «Nta kundi twabigenza turategereje, twe turabyizera kuko nta bibazo dufitanye n’ubuyobozi, ko nta cyaha se tubona twakoze, ko umutekano w’abakirisitu tuwucunga neza nk’uko tuwushinzwe, ko nta rugomo rurabera muri Kiliziya zacu ngo baharwanire cyangwa se ngo bahanywere ibiyobyabwenge, ko nta muntu dusakuriza, ndumva batazatinda kudufungurira».
Arongera ati «Nitubona wenda nk’iki cyumweru kirangiye, ubwo mu cyumweru gitaha tuzabaza abayobozi bacu bashake ibindi bisobanuro twebwe tudafite».
Mu masengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana yabaye ku itariki 15 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yasabye abahagarariye amadini n’amatorero kujya bashima Imana, ariko bakabikora badashyira ubuzima bw’abandi mu kaga kubera imyizerere yabo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku bikorwa byo gufunga insengero na Kiliziya zitujuje ibisabwa biherutse gukorwa mu Gihugu hose, ababwira ko impamvu zafunzwe ari nyinshi harimo kuba zarakoraga zitujuje ibisabwa, ariko ko indi mpamvu ari imikorere y’izo nsengero yashyiraga ubuzima bw’abahasengera mu kaga, bigateza ibibazo bizitira iterambere ry’abaturage.
Amakuru avuga ko Kiliziya n’insengero zibarirwa mu bihumbi umunani (8,000) zimaze gufungwa, aho zisabwa kuzuza ibyangombwa by’imikorere, ariko hakabamo n’izasenywe.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo Musenyeri Incimatata avuga buragaragara mu gihugu hose! Byagorana kwemeza icyagendeweho Kiliziya zitandukanye zifungwa kuko ibyaburaga hamwe wasangaga n’abandi ntabyo bafite! Ibyo bikajyana n’ahatanaba ibikorwa remezo nk’umuriro, amazi, umuhanda n’ibindi...nyamara bakihutira gufunga za Kiliziya baziziza ibisaba bya bikorwaremezo! Ese Koko Kizimyamwoto ikwiye gutuma abantu babuzwa gusenga n’ahantu hataba umuriro?
Ibyo Musenyeri Incimatata avuga buragaragara mu gihugu hose! Byagorana kwemeza icyagendeweho Kiliziya zitandukanye zifungwa kuko ibyaburaga hamwe wasangaga n’abandi ntabyo bafite! Ibyo bikajyana n’ahatanaba ibikorwa remezo nk’umuriro, amazi, umuhanda n’ibindi...nyamara bakihutira gufunga za Kiliziya baziziza ibisaba bya bikorwaremezo! Ese Koko Kizimyamwoto ikwiye gutuma abantu babuzwa gusenga n’ahantu hataba umuriro?
Ibyo Musenyeri Incimatata avuga buragaragara mu gihugu hose! Byagorana kwemeza icyagendeweho Kiliziya zitandukanye zifungwa kuko ibyaburaga hamwe wasangaga n’abandi ntabyo bafite! Ibyo bikajyana n’ahatanaba ibikorwa remezo nk’umuriro, amazi, umuhanda n’ibindi...nyamara bakihutira gufunga za Kiliziya baziziza ibisaba bya bikorwaremezo! Ese Koko Kizimyamwoto ikwiye gutuma abantu babuzwa gusenga n’ahantu hataba umuriro?
Gusa ndasaba Leta idohore bakore buzuze ibisabwa ariko ntihazagire isisenywa weee!!! ahubwo zizimurirwe ahandi hadateje ikibazo.
Kiriziya zifungwa ibyago namakuba bidusanga...