Diyosezi ya Gikongoro yahagaritse ingendo Nyobokamana zijya i Kibeho

Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bwamenyesheje abakirisitu n’imbaga y’abasanzwe bakorera ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku munsi mukuru wa Asomusiyo uzizihizwa tariki ya 15 Kanama 2020, ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho kuri iriya tariki nk’uko byari bisanzwe.

Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho haba hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi
Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho haba hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Celestin, riravuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kugira ngo hirindwe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.

Iryo tangazo rivuga ko abatazashobora kujya aho basanzwe basengera, bazakurikirana uko uwo munsi mukuru uzizihizwa hifashishijwe itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese koko ni Maliya wabonekeye i Kibeho muli 1981? Reka dukoreshe Bible turebe icyo ivuga ku Mabonekerwa (Visions).Muli Abakorinto ba kabiri,igice cya 11,umurongo wa 14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden.Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka yavugaga.Nyamara yari SATANI. Abadayimoni bigaragaza mu ishusho y’umuntu,kugirango babaramye bakoresha ibibumbano. Nta muntu numwe uzi uko Maliya yasaga. Muli Yohana 4:24,hadusaba “gusenga Imana mu mwuka”.Nukuvuga kuyisenga tudakoresha ibibumbano.Muli 1 Timote 2:5,havuga ko nta wundi uduhuza n’Imana “uretse Yezu wenyine”.Ntabwo ari Maliya uduhuza n’Imana.Nta na rimwe Abigishwa ba Yezu bambaje Maliya cyangwa ngo bakoreshe ibibumbano.Dukurikije ijambo ry’Imana,ni Icyaha gikomeye,kubera ko muli Kuva/Exodus 20:4,hatubuza gukoresha ibibumbano dusenga.

dusabe yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka