Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya

Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’Impuhwe, iba Paruwasi ya 16 mu zigize iyo Diyosezi ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 312.

Iyo Paruwasi yafunguwe ku mugaragaro n'Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Harolimana Vincent ari kumwe na Guverineri w'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
Iyo Paruwasi yafunguwe ku mugaragaro n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Harolimana Vincent ari kumwe na Guverineri w’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille

Iyo Paruwasi iherereye mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke ibyawe na Paruwasi ya Janja. Umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro wabaye mu mpera z’icyumweru gishize uyoborwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana.

Iyo nyubako yatwaye miliyoni zisaga 312, aho inyubako ya Kiliziya yatwaye agera muri miliyoni 150, uruhare rw’abakirisitu rungana na 47% mu gihe uruhare rwa Diyosezi n’inshuti zayo ari 53%. Ni mu gihe amacumbi y’Abapadiri yatwaye miliyoni zisaga 78, uruhare rw’abakirisitu ruba 5%, mu gihe 95% ari uruhare rwa Diyosezi.

Byari ibyishimo ku baturage bagiye gusengera muri Paruwasi ya Busengo, bavuga ko baruhutse ingendo aho byabasabaga no gutanga amatike batega imodoka mu gihe babaga bagiye gusenga.

Paruwasi nshya ya Busengo
Paruwasi nshya ya Busengo

Hakizimana François ati “Nishimiye cyane iyi Paruwasi nshya tubonye. Twakoraga urugendo rurerure tujya gusengera muri Paruwasi ya Nemba tugakoresha amatike menshi tukagerayo umunaniro ari wose”.

Arongera ati “Kuba tubonye Paruwasi yacu ya Busengo ni ibyishimo birenze, bisabye umutima. Mu mbaraga zacu tuzakomeza gufatanya n’abayobozi bacu n’Abapadiri bacu kugira ngo Kiliziya yacu igire ireme kandi yaguke izabyare izindi Paruwasi, Imana ihabwe icyubahiro, turayibyaza umusaruro twogeza inkuru nziza mu masantarari, twagura ibikorwaremezo kandi twongera amakorari. Ije kudukura mu bwigunge, nabonaga Padiri ku Cyumweru gusa”.

Ibyishimo byari byinshi ku bakirisitu bajyaga gusenga bakoze ingendo ndende
Ibyishimo byari byinshi ku bakirisitu bajyaga gusenga bakoze ingendo ndende

Hakuzimana Dorothée, ati “Turanezerewe cyane ku bw’impuhwe Bikiramariya atugiriye dore ko iyi Paruwasi iragijwe Bikiramariya w’Impuhwe. Iyi Kiliziya turayishimiye nk’abakirisitu ba Busengo, iraturuhuye, Imana izakomeze kuduha ingabire yo gukomeza mu nzira zayo no muri Kiliziya yayo”.

Musenyeri Vincent Harolimana, mu ijambo rye, yashimye ubwitange bwaranze abakirisitu bafatanyije n’abapadiri, ati “Aho ibihe bigeze, nta gutegereza ko hari undi uzatwubakira Kiliziya, iyo myumvire mishya yo kwiyubakira Kiliziya reka tuyishyire imbere muri Diyosezi yacu igikorwa cyose tuzakigeraho, bakirisitu ndabashimira ko iki gikorwa mwakigize icyanyu, nshimira n’abandi bafatanyabikorwa baduteye inkunga”.

Arongera ati “Ndibutsa abakirisitu ko Busengo itakiri Santarali, ni ngombwa gukora ibishoboka byose kugira ngo mwese mwiyumve nk’abana ba Paruwasi Busengo, bijyanye no guhagurukira hamwe mufatana urunana kugira ngo muteze imbere Paruwasi yanyu, nzajya mbibishyuza”.

Musenyeri Harolimana Vincent yashimiye abagize uruhare mu kubaka iyo ngoro
Musenyeri Harolimana Vincent yashimiye abagize uruhare mu kubaka iyo ngoro

Padiri Jean François Regis Bagerageza ni we wahawe inshingano yo kuyiyobora, akaba agiye gukorana ubutumwa na Padiri Petero Ntakarakorwa. Musenyeri Vincent Harolimana yabahaye impanuro zikomeye nk’abapadiri bagiye gutangirana na Paruwasi nshya.

Yagize ati “Ndashimira abakirisitu mwese, ngashimira na Padiri Jean François Regis Bagerageza na Padiri Petero Ntakarakorwa kubera ko bakiriye neza ubu butumwa. Ntabwo ari ubutumwa bworoshye, gushingwa Paruwasi igishingwa ntabwo ari ibintu byoroshye. Basaseridoti rero muzarangwe n’ubwitange, ubutwari no guhanga udushya, ariko mushyira ingufu cyane mu mikoranire n’abalayiki n’inzego za Leta mukorana na Diyosezi”.

Musenyeri Harolimana, yasabye abakirisitu guhuriza ku nkingi eshanu, zirimo guhuza imbaraga no gufatana urunana, kwemera kumurikirwa n’ijambo ry’Imana no kwakira Kristu mu masakaramentu bahabwa akera imbuto z’ubutungane, bagaragaza ibikorwa by’urukundo n’ineza, guharanira kugira isi nziza batanga umuganda mu kubaka igihugu, kandi bakoresha neza ibyo Imana yabahaye birinda gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise.

Musenyeri Harolimana yatanze impanuro ku bapadiri bagiye gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Busengo
Musenyeri Harolimana yatanze impanuro ku bapadiri bagiye gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Busengo

Yatumye abo bakirisitu ku bandi bari baracogoye bakareka gusenga babitewe n’ingendo ndende bajyaga bakora, abasaba kubibutsa ko Paruwasi yabegereye, asaba n’ababyeyi gukangurira abana bato n’urubyiruko kugana Yezu ubakunda byahebuje, kuko ari we ufite igisubizo nyacyo cy’ubuzima.

Mu ijambo rya Twambazimana Bonaventure, Padiri mukuru wa Paruwsi ya Janja yabyaye iya Busengo, yavuze ko ibanga ryo kwesa uwo muhigo, ari uko bahuje imbaraga bashyira hamwe mu bwitange.

Guverineri Nyirarugero Dancille witabiriye uwo muhango, mu butumwa yatanze, yashimye imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bwa Leta na Kiliziya, ashimira buri wese wabigizemo uruhare kugira ngo iyo ngoro y’Imana yuzure, cyane cyane uruhare rw’abaturage mu kubaka iyo Kiliziya.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Yibukije abaturage ko iyo ngoro ije gusubiza ibyifuzo byabo mu buryo bwa Roho, aho bazitagatifuza baganira n’Imana kandi birinda ikibi cyose, naho mu buryo bw’umubiri abibutsa ko bagomba kurushaho kwitabira gahunda za Leta, zirimo gahunda ya Ejo Heza, Mituweli, kwitabira ibigo by’amabanki, isuku n’isukura, kurwanya ihohoterwa, igwingira mu bana n’izindi, abibutsa kandi no kurwanya COVID-19 bitabira no gufata inkingo.

Iyi Paruwasi iherereye mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke
Iyi Paruwasi iherereye mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye uburyo mwaje kudufasha gutaha parusse nshya ya Busengo
Turashimira umwepisikopi wacu wadufashije mukutwegereza parusse ya Busengo 🙏🎉

Thomas Ntabanganyimana yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka