DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bagiye muri Mozambique

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, ni bwo umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique.

DIGP Ops Felix Namuhoranye aha impanuro abo bapolisi
DIGP Ops Felix Namuhoranye aha impanuro abo bapolisi

Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami.

DIGP/Ops Namuhoranye yabwiye abo bapolisi ko bagiye mu Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique yitwa Cabo Delgado, ni Intara irimo abanzi bashaka kwigarurira igihugu cya Mozambique. Yabagaragarije ko akazi bagiyemo kari mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahari ikibazo cy’umutekano.

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite uturere 17 ariko tubiri muri two twibasiwe cyane n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje”.

Yakomeje asaba abo bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.

Ati “Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza”.

Aba bapolisi bagiye bayobowe na CSP Silas Karekezi, bazaba ari amatsinda abiri rimwe riba ahitwa i Mweda irindi riba ahitwa Afuji.

Abo bapolisi batangiye kujya muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu, aho hagiye 40 iki gikorwa kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibikorwankibyo nibyizacyane imana izabe imbere yabobapolice izabarind imitego y,umwanzi

Emmanuel imanishimwe yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka