DIGP Marizamunda yakiriye itsinda ryaturutse mu gihugu cya Côte d’Ivoire

Mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushizwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yakiriye itsinda ry’abantu batandatu baturutse mu nzego zitandukanye zishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

Itsinda ry'abayobozi baturutse muri Côte d'Ivoire riri mu ruzinduko mu Rwanda
Itsinda ry’abayobozi baturutse muri Côte d’Ivoire riri mu ruzinduko mu Rwanda

Aba bashyitsi bari bayobowe na Dago Desire, umujyanama mu rwego rukuru rushinzwe imiyoborere myiza mu gihugu cya Côte d’ivoire.

Aba bashyitsi bavuga ko baje mu ruzinduko bagamije kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ingamba zirambye zafashwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa.

DIGP Marizamunda yabagaragarije ko biturutse ku bushake bwa Leta y’u Rwanda, hafashwe ingamba zo guca no kurandura ruswa burundu, bikagerwaho binyuze muri politiki y’igihugu yo kutihanganira uwo ari we wese wakira cyangwa utanga ruswa (zero tolerance policy).

Yavuze ko ingamba zo kurandura ruswa zitareba igice kimwe, ko ahubwo ari mu nzego zose, ndetse no muri Polisi y’u Rwanda ruswa ikaba ikizira.

Aba bashyitsi basangijwe imikorere ya polisi y'u Rwanda
Aba bashyitsi basangijwe imikorere ya polisi y’u Rwanda

Yagize ati ’’Ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo kurwanya ruswa zifatiye ku bushake na politike bya Leta y’u Rwanda. Twashyizeho umutwe wihariye wo kurwanya ruswa haba mu bapolisi bacu mu mashami bakoreramo yose, ndetse no mu bandi bakozi bakora mu bigo bya Leta ku buryo kugeza ubu hamaze gufatwa ndetse hakirukanwa abapolisi benshi baketsweho icyaha cya ruswa”.

DIGP Marizamunda yakomeje avuga ko mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya no gukumira ruswa, harimo ishyirwaho ry’uburyo bw’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za polisi y’u Rwanda. Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya aho abapolisi bahurira n’abaturage babaha serivise.

Yagize ati ”Ubu inyinshi muri serivise polisi y’u Rwanda itanga, zitangirwa kuri murandasi hifashishijwe ikoranabuhanga, ibi twabikoze kugira ngo tugabanye uguhura k’umupolisi n’umuturage hato bidatuma hagira utanga ruswa cyangwa uyaka”.

Dago Désiré, umuyobozi w’iri tsinda ryaturutse mu gihugu cya Côte d’Ivoire yavuze ko hari byinshi bigiye ku Rwanda, by’umwihariko kuri polisi y’u Rwanda harimo gushyiraho ishami ryihariye rishizwe kurwanya no gukumira ruswa ndetse na politike yo kutihanganira ruswa.

Yagize ati ”Hari ibyo twumvise byiza mu ngamba mwashyizeho mu kurwanya ruswa mu bapolisi banyu nk’uburyo bwo gutanga serivisi mwifashishije ikoranabuhanga, ishami mwashyizeho rirwanya rikanakurikirana abariye cyangwa abaketsweho kurya ruswa, ndetse n’ibihano twabonye bikomeye ku bantu bafatiwe mu byaha bya ruswa. Ibi natwe tugiye gusaba Leta yacu irebe uko yabyigana”.

Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye bagaragaje ko bishimiye imiyoborere myiza basanze mu Rwanda, bavuga ko byose bituruka ku mikorere myiza ya Leta y’u Rwanda ndetse n’ubushake bwa politiki.

Aba bashyitsi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho biteganyijwe ko bazasura inzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutangaza inkuru Rwose zigezweho

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka