Dieudonne Gatete yagizwe umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, kuva ku bari ku rwego rw’Abaminisitiri kugeza ku bayobozi b’ibigo bya Leta.

Dieudonne Gatete yagizwe umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, akaba yungirijwe na Madamu Vivianne Mukakizima. Aha kandi, Amb. Claude Nikobisanzwe yagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe Protocole ya Leta.
Yves Iradukunda yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, aho yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho. Muri mwanya yavuyemo, yasimbuwe na Eraste Rurangwa.
Hagati aho, Ambasaderi Moses Rugema yagizwe High Commissioner w’u Rwanda muri Nijeriya.
Muri zimwe muri Minisiteri kandi, hashyizweho abandi bayobozi batandukanye, barimo abanyamabanga bahoraho.
Bwana Jimmy Christian Byukusenge yagizwe umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|