Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mirimo
Yanditswe na
Umukazana Germaine
Itangazo risohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Bwana Didier Shema Maboko ahagaritswe mu nshingano ze.
Didier Shema Maboko yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kuva mu kwezi k’ Ugushyingo umwaka wa 2019.

Didier Shema Maboko
Nta mpamvu zigaragara mu itangazo zatumye ahagarikwa, gusa hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye muri iyi Minisiteri by’umwihariko mu bijyanye n’imikino, ihagarikwa rya hato na hato rya bamwe mu bayobozi, ndetse no kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/VdKYYps04f
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 16, 2022
Ohereza igitekerezo
|