Diamond arasura abana batabona barererwa muri Jordan Foundation

Diamond Platinumz umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho aje muri gahunda ze bwite zirimo igikorwa cyo gusura ikigo kirera abana bafite ubumuga bwo kutabona kitwa Jordan Foundation.

Abana barererwa muri Jordan Foundation bari kumwe na Bahati Vanessa ubarera
Abana barererwa muri Jordan Foundation bari kumwe na Bahati Vanessa ubarera

Iki kigo kirera abana 21 bafite ubumuga Diamond yagitoranyije amaze kumva amateka yacyo, bikamukora ku mutima agahitamo ko ariho yasura mu mwanya muto ari bumare mu Rwanda.

Ndayisaba Lee uri mu bateguye uru ruzinduko , yabwiye Kigali Today ko uyu muhanzi yifuje gukora igikorwa cy’urukundo mu Rwanda, bakamubwira ahantu hatandukanye yagikorera Diamond agahitamo muri Jordan Foundation.

Yagize ati" Twamubwiye ahantu hatandukanye yasura harimo na Jordan Foundation, akorwa ku mutima n’iki kigo cy’abana bato akenshi baba bakunda n’umuhanzi ariko batazagira n’amahirwe yo kumubona yaba mu mashusho cyangwa imbonankubone kubera ubumuga bafite, yanzura ko kubera umwanya afite muto mu Rwanda ariho asura".

Biba ari umunezero kuri aba bana iyo basuwe
Biba ari umunezero kuri aba bana iyo basuwe

Ndayisaba yanavuze kandi ko gusura iki kigo binafite byinshi bivuze, kuko ashobora no kukibera umuvugizi nk’umuhanzi ukomeye muri Afurika kandi ukunzwe, kikazabona ubufasha butandukanye bwagifasha kwita ku mubare munini w’abana bafite ubumuga bwo kutabona bakabahindurira ubuzima.

Bahati Vanessa Umuyobozi wa Jordan Foundation yishimiye cyane uru ruzinduko rwa Diamond muri iki kigo, avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba uyu muhanzi ukomeye ahitamo kubasura.

Ati" Kuba yaradutoranyije ni iby’agaciro gakomeye, turizera ko biri bushimishe cyane aba bana, kandi turizera ko azatubera umuvugizi hirya no hino nk’umuhanzi ukomeye bikatugirira akamaro, ndetse bikanakagirira aba bana turera".

Bahati yiriranwa nabo akabasusurutsa
Bahati yiriranwa nabo akabasusurutsa

Mu zindi gahunda Diamond Platnumz ateganya gukorera mu Rwanda harimo gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, guhura n’abafana be no kujya gusura
inzu zitandukanye aho ari kurambagiza iyo azagura mu Rwanda".

Uru ruzinduko rwa Diamond ruzasoza ku munsi w’ejo nyuma yo kubonana n’abafana be kuri Tapi rouge i Nyamirambo guhera Saa tanu, ubundi asubire Tanzania ku mugoroba.

Abana barererwa muri Jordan Foundation mu dukino
Abana barererwa muri Jordan Foundation mu dukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye kumva ko hari abantu bita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda.
Jordan Foundation ikorera hehe? Ese umuntu yabasura?
Muduhe aderesi yabo. Murakoze

JOEL yanditse ku itariki ya: 2-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka