Deutsche Welle yasubije u Rwanda ubutaka yari imazemo imyaka 53
Radio Mpuzamahanga y’Ubudage “Deutsche Welle” yigeze gukomera cyane mu Karere ka Afurika, yafunze ibikorwa byayo mu Rwanda ndetse isubiza u Rwanda ubutaka yari imazemo imyaka 53.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Gicurasi 2016, ni bwo ubuyobozi bwa Deutsche Welle (Soma: Dece Vele) bwasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano yo kurangiza burundu ikoreshwa ry’ubwo butaka buri ku musozi wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, ndetse Deutsche Welle ibusubiza u Rwanda n’ibikorwa biburimo byose.
Mu mwaka wa 1965 ni bwo u Rwanda rwarekuriye Ubudage ubutaka bungana na hegitare 68,4 buri ku musozi wa Kinyinya, mu gihe cy’imyaka 50, bwakoreshejwe mu kuhashyira iminara n’izindi nzira z’itumanaho zo gukwirakwiza “Ijwi ry’Ubudage” binyuze muri radiyo mpuzamahanga yabwo “Deutsche Welle”.
Ibikorwa bya Deutsche Welle byari ku musozi wa Kinyinya i Kigali byafashaga iyi Radiyo y’Ubudage gusakaza amajwi yayo muri Afurika yose n’ibice bya Asia, binyuze mu buryo bwa “Short Waves: SW”.
Iminara y’uruhererekane ya Deutsche Welle mu Rwanda yakundaga kwiranga cyane mu masaha ya nijoro ku duce tw’Umujyi wa Kigali twitegeye Kinyinya, ku buryo yigaragazaga ku buso bunini icanye amatara y’umutuku.

Bishingiye ku iterambere ry’ikoranabuhanga, hakaboneka imirongo ya FM na Interineti bifasha abantu benshi kumva radiyo mu buryo bworoshye, hari benshi batakibona umumaro mu gukoresha iyo mirongo yo hambere cyane ya “SW”.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|