Depute Shamakokera yasezeweho mu cyubahiro
Abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abo mu muryango wa Nyakwigendera Tharcisse Shamakokera bamusezeyeho mu cyubahiro, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012 mu nzu Inteko Ishingamategeko ikoreramo.
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwatanzwe na Perezidansi, bwagiraga buti: “Tubabajwe n’ikuru y’incamugongo ivuga ko Depute Shemakokera yitabye Imana ku wa 22/2/2012 kuko yaranzwe n’umurava n’ubwitange muri rusange.
Abanyarwanda bose babuze incuti kandi bifatanyije n’abo muri aka kababaro”.
Umutwe w’abadepite nawo watangaje ko Shamakokera yabaye inyangamugayo, akanabana neza n’abandi. Bavuze ko yaranzwe n’urukundo n’umurava, akaba yaragaragaje ubwenge n’imbaraga Imana yamuhaye, abikoresha neza.
Nyuma y’uwo muhango, umurambo wa Shemakokera wajyanywe gushyingurwa mu irimbi rya Rusoro.
Nyakwigendera Depite Shemakokera yitabye Imana tariki 22/02/2012 mu bitaro byitiriwe umwami Fayisari. Asize umugore n’abana bane; n’abuzukuru bane.

Nyakwigendera Shemakokera yavukiye i Gahini mu 1944, yiga amashuri ye abanza mu cyahoze ari Byumba naho segonderi ayiga muri Seminari nto yo ku Rwesero, nyuma y’aho yakomereje muri Seminari nkuru y’i Kabgayi ndetse anakomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakoze muri Minisiteri y’uburezi, akora muri Perezidansi ya Repuburika ndetse aba n’umunyamabanga wa FPR-Inkotanyi aho yavuye ajya mu biro bya Minisitiri w’intebe. Yitabye Imana yari mu Nteko Ishinga amategeko, aho yari umudepite uhagarariye ishyaka rya FPR-Inkotanyi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|