Depite Frank Habineza n’abo bari kumwe bakoze impanuka
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka yari irimo Abadepite batatu, ari bo Hon. Dr. Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Annoncé Manirarora ku mugoroba tariki 14 Ugushyingo 2023 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bakaba berekezaga mu Karere ka Bugesera, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yemeje aya makuru, atangariza Kigali Today ko iyi mpanuka ntawe yahitanye, ati “Impanuka ntawe yahitanye, n’abagiye kwa muganga bahise bataha”.
SSP Irere avuga ko iperereza ku cyateye iyo mpanuka rikomeje, ariko harakekwa uburangare bw’umushoferi utamenye ko imodoka zimuri imbere zahagaze ngo zitange inzira.
SSP Irere atanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kugenda bashyize umutima ku rugendo, kurusha gutekereza cyangwa kurangarira ibindi bishobora kubateza ibyago, cyangwa bikabiteza abo basangiye umuhanda.
SSP Irere, yakomeje yibutsa abatwara ibinyabiziga kumenya kubahiriza ibyapa byo mu muhanda, ndetse bakamenya kugenda bitonze igihe imodoka zatangiye kuba nyinsi ‘traffic Jam’, kuko nabyo biri mu biteza impanuka igihe umushoferi atitwararitse ngo agende neza.
Izi modoka zo mu bwoko bwa Howo zakunze kugarukwaho mu bihe bitandukanye, kuko zikunze gukora impanuka ndetse zigahitana ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka.
Ohereza igitekerezo
|
hnjyewe igitekerezo mbona izimodoka za hoho zingomba gucika mu gihugu yuko mbona zihungabanya umutekano wibinu n’ubuzima bw’abantu,tutibagiwe amasosete y’ubwishingizi murirusange ntabwo zujuje ubuziranenge bwo gukorera mimisozi y’u RWANDA