DCG Juvenal Marizamunda yasimbuye George Rwigamba ku buyobozi bwa RCS

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021 yemeje DCG Juvenal Marizamunda wari Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi kuba Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), asimbura George Rwigamba wari uri kuri uwo mwanya kuva mu 2016.

DCG Juvenal Marizamunda yagizwe Umuyobozi mukuru wa RCS
DCG Juvenal Marizamunda yagizwe Umuyobozi mukuru wa RCS

Muri 2014 ni bwo Lt Col Marizamunda wari mu Ngabo z’u Rwanda yimuriwe muri Polisi y’u Rwanda ahabwa ipeti rya Deputy Commissioner General OF Police (DCGP), agirwa ‘Inspector General’ wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko DGP Marizamunda asimburwa na Ujeneza Jeanne Chantal wari usanzwe ari Komiseri mukuru wungirije muri RCS, kuko yimuriwe muri Polisi agirwa Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari.

Ujeneza ajyanywe muri Polisi nyuma y’imyaka itanu akorera RCS kuva muri 2016, ubwo yari akuwe mu Ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Mu bandi bahawe imyanya barimo Mufulukye Fred wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, wagizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), iki kigo kikaba cyarayoborwaga na nyakwigendera Bosenibamwe Aimé witabye Imana muri 2020.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Mufulukye azunganirwa na Rtd CP Ntirushwa Faustin wahoze muri Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka