Daphrose bitaga ‘Umukecuru wa Perezida’ yitabye Imana

Daphrose Nyirabahutu abatuye mu Karere ka Nyaruguru bitaga Umukecuru wa Perezida (Kagame), yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2019.

Uwo mukecuru uri kuri Micro yari umuhanga mu kuririmba
Uwo mukecuru uri kuri Micro yari umuhanga mu kuririmba

Yaguye mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare, CHUB, aho yari amaze ukwezi n’igice arwariye indwara y’umwijima.

Ubundi ngo bamwitaga Umukecuru wa Perezida bahereye ku kuba yaramuhobereye ubwo yiyamamazaga i Nyaruguru, mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aheruka.

Ni nyuma yo kumva imbyino ku butwari bw’ingabo z’u Rwanda Daphrose uyunguyu yatereraga Itorero ry’abagore b’i Rusenge yari ayoboye ryabyinnye, akaza kuvuga ko ku bw’izabukuru atabasha kubona neza Perezida Kagame, akanamusaba kuza kumwemerera akamwegera akamwitegereza.

We ntiyamwegereye gusa, ahubwo yaranamuhobereye.

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru, nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rw’uyu Nyirabahutu bahise bavuga ko bahombye umuhanzi w’imbyino ukomeye.

Stephanie Nyiraminani acyumva iby’urupfu rwe yagize ati "Mbega ngo Nyaruguru irahomba! Rya torero yayoboraga se buriya rizakomeza gukomera bahu!"

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru na bwo bwavuze ko buhombye umuhanzi. Bubinyujije kuri Twitter bwagize buti "Birababaje cyane kumva ko twabuze Nyirabahutu Daphrose . Akarere ntikazigera kibagirwa ubuhanzi bwe ndetse n’ukuntu yagiraga uruhare mu gutuma ibirori biryoha. Roho ye iruhukire mu mahoro."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose mbabajwe nuruphu rwuyu mukecuru Gusa nyagasani amuhe iruhuko ridashira.

turikumwe norbert yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

mundirimbo yariribye haraho yavuze ati yadusezeranyije amafaranga tugirango nukubeshya none arameneka nkamazi kandi yaragize ati yandwara yitwa sabukuru yariyarabuze umuti nurukingo kagame paul warawubonye.

gasana damien yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka