Cyahinda: Myinshi mu mihigo bamaze kuyesa
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’imihigo 2020-2021 urangire, mu Murenge wa Cyahinda bavuga ko urebye imihigo bamaze kuyesa 100%, hakaba n’iyo bamaze kurenza 100%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Yvette Aline Nirere, yabigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku wa 25 Gicurasi 2021, ubwo batahaga bimwe mu bikorwa bagezeho.
Mu bikorwa byatashywe harimo inzu zubakiwe abatishoboye bakuwe mu manegeka n’abari batuye mu nzu zitameze neza, ndetse n’abasenyewe n’ibiza, hanyuma binyujijwe mu muganda bakubakirwa inshyashya.
Hatashywe na poste de santé y’Akagari ka Rutobwe, ndetse n’ibyumba by’amashuri.
Damascène Nteziryayo wo mu Mudugudu wa Busanza mu Kagari ka Muhambara, akaba aturanye n’indi miryango itandatu na yo yakuwe mu manegeka, ashima kuba yarakuwe mu nzu yari igiye kumugwira.
Yagize ati “Nari mfite inzu igiye kungwaho, ngahora ntakambira Imana mvuga ngo ntabwo bucya. Ubu ndashima ubuyobozi ko ntakinyagirwa, nkaba nanaryama ngasinzira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Janvier Gashema, yasabye abubakiwe kuzazifata neza, anababwira ko kuba babonye aho kuba ari intangiriro yo gukora ibindi bikorwa bibateza imbere.
Ati “Ubungubu urugamba rwo gutera imbere ruratangiye. Kuba mufite inzu ubungubu ntibivuze ko mwagezeyo, ntaho muragera. Ni intangiriro nziza, ikabafasha kuzagera kuri byinshi. Umuhigo wanyu ni ukohereza abana ku ishuri, ni ukugura mituweri, ni ukudacana muri iyi nzu kuko mwubakiwe n’igikoni.”
Muri rusange mu Murenge wa Cyahinda bubatse inzu z’abatishoboye 61 bari batuye mu nzu zitameze neza, 10 zasenywe n’ibiza na ho icyenda zari iz’abari batuye mu manegeka.
Aba bose ubwo bashyikirizwaga inzu bubakiwe, basinye amasezerano yo kuzazifata neza, ntibazitekeremo kandi bafite ibikoni, ntibanazirazemo amatungo.
Mu Murenge wa Cyahinda kandi bari bahigiye kubaka ibyumba by’amashuri 51 hamwe n’ubwiherero 84 ndetse n’ibikoni 8, ubungubu barabirangije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge akomeza agira ati “Umuhigo wa Ejo Heza twarengeje 100% kuko ku mafaranga 16.500.000 twari twiyemeje gukusanya mu baturage habonetse 27.000.000. Muri Ejo Heza kandi twateganyaga kuzana abanyamuryango bashya 4300, twandikisha 4702.”
Umuhigo wa mituweri w’umwaka uri kurangira bawesheje ku 102, uw’utaha bataranahigira na wo ngo bawugeze kuri 66%.
Umuhigo wo kugeza amazi meza ku baturage na wo ngo bawugezeho 100%, naho uw’amashanyarazi wo ngo bararengeje cyane kuko yagombaga kugezwa ku ngo 400, ariko amaze kugezwa ku zisaga 700.
Ohereza igitekerezo
|